Perezida Kagame na Madamu bakiriwe na Perezida Jinping – AMAFOTO
Perezida Kagame na Madamu bakirwa na Perezida Jinping na Madamu (Ifoto/Village Urugwiro)
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu ngoro izwi nka Great Hall of the
People iri ahitwa Tiananmen Square mu mujyi wa Beijing.
Nkuko tubikesha Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu
tariki 17 Werurwe 2017 nibwo Perezida Jinping n’umugore we Peng Liyuan
bakiriye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ruzinduko
rw’iminsi ibiri bagirira mu Bushinwa.
Aba Bakuru b’Ibihugu byombi baragirana ibiganiro byibanda ku mubano
hagati yabyo dore ko u Bushinwa bufasha u Rwanda mu byiciro bitandukanye
birimo iterambere, kubaka imihanda, inganda n’ibindi. Abana bafite amabendera y’ibihugu byombi bategereje Abakuru b’Ibihugu (Ifoto/Village Urugwiro)Perezida Kagame asuhuza Ingabo z’u Bushinwa (Ifoto/Village Urugwiro)Abakuru b’Ibihugu byombi bubahiriza indirimbo z’Ibihugu (Ifoto/Village Urugwiro)Bamwe mu basirikari baje kwakira Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)Bamwe mu bayobora umuhango wo kwakira mu cyubahiro Abakuru b’Ibihugu mu Bushinwa (Ifoto/Village Urugwiro)
This is dummy text. It is not meant to be read. Accordingly, it is difficult to figure out when to end it. But then, this is dummy text. It is not meant to be read. Period.
ConversionConversion EmoticonEmoticon