Uganda igiye gutora Nyampinga ugaragara neza mu mwambaro wo kogana (Amafoto)


Abakobwa bagera kuri cumi n’umunani muri Uganda bahatanye mu irushanwa ryubwiza ryo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu mwambaro wo ku mazi ryiswe ‘Miss Beach Beauty’.
Aba bakobwa bahataniye iri kamba bifotoje bambaye bikini ahitwa Brovad Sands Lodge muri Kalangala ku kirwa cya Ssese. Abafana bakurikirana iri rushanwa bagomba gutora ugaragara neza kurusha abandi amajwi yabo akazateranywa n’azatangwa n’akanama nkemurampaka mu guhitamo uwahize abandi.
Abahatanira iri kamba uyu mwaka bafotowe n’inzobere mu gufata amafoto y’abanyamideli witwa Owaraga Emmanuel naho Miss Nina Mirembe wegukanye ikamba rya Miss Beach Beauty muri 2012 arabambika.
Umwe mu bahatanira ikamba ry'uhiga abandi mu kwambara bikini
Ibirori byo gutora Nyampinga wa Uganda uhiga abandi mu mwambaro wa Bikini, bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016 mu muhango uzabera muri Kampala Serena Hotel.

Previous
Next Post »