Miss Mutesi Jolly na Kwizera Peace bagiye kwerekeza i Cotonou


Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly n’igisonga cye Kwizera Peace Ndaruhutse bagiye kwerekeza mu Mujyi wa Cotonou muri Bénin ahazabera irushanwa ry’ubwiza rya Miss Naïade 2016.
Miss Mutesi Jolly na Kwizera Peace bazahaguruka i Kigali ku itariki ya 7 Ugushyingo 2016. Mu Mujyi wa Cotonou aho bagiye kwerekeza hazaba hateraniye abakobwa bo mu bihugu hafi ya byose bigize Umugabane wa Afurika bahatanira ikamba rya Miss Naïade.
Irushanwa rya Miss Naïade risanzwe rihuza abakobwa bo mu bihugu bya Afurika babaye ibisonga bya Nyampinga muri buri gihugu, rimaze imyaka igera ku icumi riba ariko ni inshuro ya mbere u Rwanda rutumiwe. Kuri iyi nshuro u Rwanda ruzahagararirwa na Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’igihugu.
Mutesi Jolly we yatumiwe nk’umwe mu bakobwa bafite ikamba bazatanga ibiganiro ku rubyiruko mu kurugira inama no kurwereka umurongo rwagenderaho mu kwiteza imbere.
Yabwiye IGIHE ati “Nzatanga ikiganiro muri Bénin ku rubyiruko mu kuruha umurongo mwiza rwakubakiraho, ndi no mu bazavuga ijambo mu birori byo gutora Miss Naïade.”
Mutesi yatumiwe bigizwemo uruhare n’abategura irushanwa rya Nyampinga muri iki gihugu ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco. Agiye kwerekeza muri Benin nyuma y’uko yari amaze igihe kigera ku kwezi azenguruka mu bihugu bitandukanye ku Mugabane w’u Burayi
Aba bakobwa bombi bazagaruka i Kigali kuwa 14 Ugushyingo 2016 ari nabwo Mutesi Jolly azahita yitegura kwerekeza muri Amerika muri Miss World.
Kwizera Peace ari mu bakobwa bazahatanira ikamba rya Miss Naide
Previous
Next Post »