Nyuma yo kwakira agakiza Kamikazi Liza aje mu ndirimbo zihimbaza Imana

Umuhire Solange uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Kamikazi Liza wamenyekanye mu ndirimbo z’isi harimo “Rahira” nyuma yo kubyarwa ubwaka 2 ubu akaba abarizwa mu itorero New Life Bible Church Kicukiro atangaza ko Imana imuhaye umugisha yatangira gukora indirimbo zihesha abantu umugisha.
liza
Kamikazi Liza yari amaze iminsi atagaragara muri muzika by’umwihariko mu indirimbo z’isi nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya Data Ndaje avuga ko yamaze imyaka itatu ayitekerezaho ariko aza kuyikorera amajwi amaze kubyarwa ubwakabiri.
liza_kamikazi
Abajijwe niba agiye gukomeza kuririmba izindi ndirimbo zihimbaza Imana nyuma yo gushyira hanze Data Ndaje mu kiganiro yagiranye n’ Igihe yatangaje ko nta mwanzuro arafata gusa ashimangira ko ari mu gakiza bikomeye.
Ati “Ndi mu gakiza cyane, cyane ariko. Nibinshobokera nazakomeza nkajya nkora n’izindi ndirimbo, ubu nta mwanzuro ndafata ngo mbitangaze neza, nzajya mbikora uko bishoboka.” Ubusanzwe Liza yari yarabatijwe mu kiliziya Gatolika akaba yari yarasezeranye n’umugabo we David Wald.
Image result for liza kamikazi
Muri Kanama 2016 Liza nibwo yabatijwe bundi bushya mu itorero New Life Bible Church avuga ko agiye kwiyegereza Imana birushijeho nta gusubira inyuma. Yagize ati” “Nahisemo gukurikira Yesu, nta gusubira inyuma”.http://www.touchrwanda.com/nyuma-yo-kwakira-agakiza-akabyarwa-ubwa-kabiri-kamikazi-liza-aje-mu-ndirimbo-zihimbaza-imana/
Previous
Next Post »