Stromae yavugishije benshi kubera uburyo yihinduje (Amafoto)
Stromae yari amaze igihe mu kiruhuko nyuma yo kurushingana
n’umugore we Coralie Barbier mu muhango wabaye kuwa 12 Ukuboza 2015 i
Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi.
Yarushinze avuye i Kigali aho yakoreye igitaramo cyasoje urugendo rw’ibitaramo bizenguruka Isi amurika album yise Racine carrée. Kuva Stromae yarushinga ntiyongeye kuririmba, yahise afata ikuruhuko.
Umugore we Coralie Barbier bari barajyanye mu biruhuko gusa yacishagamo agakora iby’imideli asigaye yarinjiyemo cyane ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize yari yaherekeje umugabo we Stromae mu birori bya Paris Fashion Week.
Ikinyamakuru RTL gitangaza ko aba bombi bagaragaye mu birori byo kwerekana imideli mishya yahangiwe mu nzu y’imideli ya Louis Vuitton. Benshi batunguwe no kubona Stromae yarihinduje, asigaye asa bitandukanye cyane n’uko yari ameze mu mwaka washize ubwo yamurikaga album ye Racine carrée.
Coralie Barbier ni we wita ku myambarire Stromae ajyana mu bitaramo
ndetse baheruka kuzana mu Rwanda ubwo aheruka kuza kuhakorera igitaramo.
Uyu mukobwa ni we wahimbiye Stromae ubwoko bw’imyambaro akunda
kugararagarana yise ‘Collection Mosaert’.
Yarushinze avuye i Kigali aho yakoreye igitaramo cyasoje urugendo rw’ibitaramo bizenguruka Isi amurika album yise Racine carrée. Kuva Stromae yarushinga ntiyongeye kuririmba, yahise afata ikuruhuko.
Umugore we Coralie Barbier bari barajyanye mu biruhuko gusa yacishagamo agakora iby’imideli asigaye yarinjiyemo cyane ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize yari yaherekeje umugabo we Stromae mu birori bya Paris Fashion Week.
Ikinyamakuru RTL gitangaza ko aba bombi bagaragaye mu birori byo kwerekana imideli mishya yahangiwe mu nzu y’imideli ya Louis Vuitton. Benshi batunguwe no kubona Stromae yarihinduje, asigaye asa bitandukanye cyane n’uko yari ameze mu mwaka washize ubwo yamurikaga album ye Racine carrée.
Stromae yarahindutse...
Ubwo Stromae aherutse kuza i Kigali yari afite umusatsi mugufi
Stromae asigaye yarafunze chignon
Stromae n'umugore we Coralie Barbier ubwo bari bitabiriye Paris Fashion Week
ConversionConversion EmoticonEmoticon