Mu gihe abantu benshi bakunda kwifotoreza mu bice bikundwa cyane, we ibyo yakoze byerekanwa binyuze mu mafoto bifotoreza ku mpapuro zabugenewe.
Aho baba bashushanyijeho kandi hatatse,hasa neza, Ritha Marie-Ange Kundusenge akaba avuga ko we
abikora kuko afite icyerecyezo ashaka kugeramo nkuko yabitangarije akeza.net
duksha iyi nkuru.
Ritha
Marie-Ange Kundusenge mu gihe yarafite imyaka 6 gusa yatangiye kujya yitegereza
cyane kandi akagira no gutafa mu mutwe ibyo yabonye byose. Nyuma y’igihe nibwo yatangiye kujya yandika akanashushanya
ku mpapuro ibyo yabonye abikuye mu mutwe,naho ku myaka 8 nibwo yeretse ibyo
byose nyina umubyara atangira kumufasha kubishyira mu bikorwa.
Mu
2012 yaje no kuba umwe mu bitabiriye Festicab (Festival International du Cinéma
et de l’Audiovisuel du Burundi), akaba yarafite imyaka 10 gusa.
Ritha Marie-Ange Kundusenge
akaba afite inzozi zo kuzaba umunyamideli ukomeye,akagira inzu ye izajya
ibikora, akambika abantu kandi akajya no kwerekana imideli hanze y’u Burundi.
Kuri ubu uyu mukobw akaba
yateguye igitaromo yise “the choice” kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 05
Gicurasi 2017 aho yerekanamo imwe mu myenda
yakoze.
1 comments:
Click here for commentsNo more live link in this comments field
ConversionConversion EmoticonEmoticon