Perezida Trump arasura Isirayeli kuri uyu wa mbere


Perezida wa Reta zunze ubumwe z’Amerika kur’uyu wa mbere yitezwe muri Isirayeli. Buraba bubaye ubwa mbere asura icyo gihugu kuva atorewe kuyobora Amerika. Agiye kuganira kubiganiro by’amahoro bimaze igihe kitari gito byaradindiye hagati ya Isirayeli n’abanyepalestina.

Arabonana kandi na Perezida Mahmoud Abbas wa Palestina. Azaba abaye umukuru wa Reta zunze ubumwe z’Amerika wa mbere ugize urugendo ku rukuta ruri mu burengerazuba rugabanya ibyo bihugu bibiri, ni kandi akaba ari ubuta bwera ku bayahudi.
Mwibuke ko Trump, yiyita uwukomeye mu gushyiraho amasezerano, yavuze ko ikibazo cy’amahoro hagati ya Isirayeli na Palestina ari ikintu agiye kwihutira gukemura. Ariko kuva aho agereye ku butegetsi ntaragaragaza uburyo bizakorwamo.


Previous
Next Post »