Irene Ntale yagarutse Uganda nyuma y’ibitaramo yagiriye mu Burayi

Umuhanzikazi Irene Ntale wo muri Uganda yagarutse nyuma y’igihe yari amaze akora ibitaramo bitandukanye ku mugabane w’u Burayi.
Irene Ntale ykoze ibitaramo Istanbul muri Turkey, Stockholm na Sweden ibitaramo byanakunzwe n’abantu benshi, uretse kandi aho ngaho yanakoze ibindi bitaramo muri Denmark, Germany no muri Netherlands


Uyu muhanzikazi akaba yaragarutse ashimira cyane uwamufashije mu gutegura ibi bitaramo, bikaba byaramushimishije cyane, kandi mu magambo ye yavuze ko ashimira cyane abafana be bari ku mugabane w’u Burayi ku rukundo bamweretse, ariko by’umwihariko ibyo yakoreye i Stockholm.
Uyu mukobwa akaba arimo guteganya gusubira ku mugabane w’u Burayi mu minsi ya vuba.


Previous
Next Post »