Bayisezenge Emery mu nzira zerekeza i Burayi



Myugariro w’ikipe ya APR FC Emery Bayisenge agiye gusubira ku mugabane w’u Burayi kugerageza amahirwe nyuma y’uko umwaka ushize agiye muri Autriche akabona ikipe ariko akabura icyangombwa cyo gukorera muri iki gihugu.

Bayisenge ngo arashaka gufasha APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icya Amahoro ubundi agahita asubira ku mugabane w’u Burayi muri imwe mu makipe barimo kuganira ariko yanze gutangaza.
Aganira na IGIHE Bayisenge yagize ati “Sinahita mbabwira amakipe turimo kuganira kuko kenshi hari ubwo bipfa ku munota wa nyuma ugasanga abantu babifashe ukundi, nahisemo ko aho nerekeje hamenyekana twamaze kumvikana byose ariko vuba muzabimenya.”
Akomeza agira ati “Isaha n’isaha nagenda. Ubushize naragiye turumvikana n’ikipe ariko ngira ikibazo mbura ibyangombwa binyemerera gukorera muri Autriche ariko niko kazi k’ushinzwe nkunshakira amakipe ubu hari andi barimo kuganira ku buryo niturangiza uyu mwaka w’imikino bigenze neza nahita ngenda.”
Emery Bayisenge avuga ko atazasubira muri Autriche ndetse ibiganiro n’ikipe ya Lask Linz FC bisa n’ibyarangiye kuko nyuma yo kujyayo muri Nyakanga 2015 agakora igeregezwa akanaritsinda ariko akabura icyangombwa kimwemereza gukorera muri icyo gihugu bikaba ngombwa ko agaruka mu Rwanda ngo amaso yayerekeje ahandi.
Ati “Autriche ni igihugu gitandukanye n’ibindi ku mategeko y’abantu bemererwa kucyinjiramo. Buri mwaka baba barashyizeho umubare ntarengwa w’abo bazemerera. Ku mahirwe make nagiyeyo umubare waramaze kuzura, ikipe insaba ko naba ngarutse tukagerageza umwaka ukurikiyeho ariko nabwo nyuma bambwira ko byanze.”
Ku masezerano ye muri APR FC, Bayisenge yavuze ko yasinye amasezerano amwemerera kuba igihe cyose yabona indi kipe hanze iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamurekura akajya kugerageza amahirwe kuko ngo arizo nzozi ze gukina hanze by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi.
Uyu myugariro wakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011 avuga ko kujya i Burayi uvuye muri Afurika akabasha kwigaragaza bigoye kuko iyo usanze hari nk’abakinnyi batatu ku mwanya wawe biba bisaba gukora itandukaniro kuko iyo ikipe ibonye uri ku rwego rumwe n’abakinnyi yizamuriye ihita ikwirukana.
Amafoto: Umwaka ushize ubwo Bayisenge yasezeraga kuri APR FC agiye muri Autriche
Mbere yo kujya ku kibuga cy'indege, Bayisenge yanyuze mu myitozo asezera bagenzi be
Byari agahinda n'ibyishimo asezera kuri Mashami Vincent babanye mu Isonga, Amavubi na APR FC yamusanzemo
Bayisenge yasezeye ku buyobozi bukuru bwa APR FC, Gen Maj Jacques Musemakweli
Yasezeye kuri bagenzi be bamwe bari bamaranye imyaka irenga itanu kuva bari mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya FERWAFA

Previous
Next Post »