Urubanza rwa Oscar Pistorius rurasubukurwa
Oscar Pistorious wabaye ikirangirire mu mikino ngororamubiri y‘abafite ubumuga, urabanza rwe ruratangira kuri uyu wa Mbere mu rukiko rw’ikirenga i Pretoria.

Ni urubanza aregwamo kwica uwari umukunzi we Reeva Steenkamp . ibyaha Pistorius ahakana akavuga ko yamwishe atabigambiriye.
Araza kuburanishwa n’umucamanza Thokozile Masipa n’ubundi wari wamuburanishije mu Ukwakira 2014 akamukatira igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamywa kwica ariko atabigambiriye.
Kuri uyu munsi hateganyijwe kumvwa abatangabuhamya bashinja Pistorious ibyaha aregwa nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’abo mu muryango wa Reeva.
Oscar Pistorius yahamijwe kwica abigambiriye uwari umukunzi we Reeva Steenkamp ku munsi w'abakundana mu 2013
Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga,yishe arashe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp ku munsi w’Abakundana tariki ya 24 Gashyantare 2013.
Gusa mu kwiregura kwe yakunze kuvuga ko yarashe Reeva atabigambiriye kuko yamwitiranyaga n’umugizi wa nabi.
Pistorius yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, amara umwe muri gereza ndetse mu Ugushyingo kwa 2015 yaje kurekurwa akomereza igifungo cye hanze akora imirimo nsimburagifungo.
Iki gihano yari yahawe cyaje kujurirwa n’abunganira umuryango wa Reeva Steenkamp bavugaga ko Pistorius yishe umukunzi we abigambiriye.
Hategerejwe umwanzuro ku bihano bishya urukiko bishobora kugera ku gifungo cy’imyaka 15 muri gereza.
Mu minsi ya mbere y'urubanza, Oscar byaramunaniraga kwakira kumva ko yishe uwo yakundaga
Oscar Pistorius ( Ibumoso) n'umuvandimwe we Carl Pistorius(Iburyo) agerageza kumukomeza umutima mu minsi ya mbere y'urubanza
Pistorius yaterwaga ishema no kuvugira mu ruhame ko akunda Reeva Steenkamp
Reeva Steenkamp na Pistorius bahoze ari inshuti
Pistorius ahabwa igihembo mu irushanwa ryo kwiruka mu mwaka wa 2012
Pistorius yamamaye mu gusiganwa mu cyiciro cy'abafite ubumugahttp://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/urubanza-rwa-oscar-pistorius-rurasubukurwa

Previous
Next Post »