Mu mezi 10 gusa, abagabo barenga 1300 barezwe gusambanya abana

Ubushinjacyha bukuru bwakiriye dosiye zirenga 1400 z’abasambanyije abana mu mezi 10(Ifoto/Mathias H.)
Ubushinjyacyaha Bukuru bw’u Rwanda bugaragaza ko ikibazo cyo gusambanya abana kidacika, kuko mu mezi 10 gusa, bwakiriye dosiye z’abaregwa zirenga 1400.
Muri raporo y’Ubushinjacyaha yerekana ibyo bwakoze, igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2015 kugeza muri Mata 2016, hakiriwe dosiye 1406 ziregwamo abasambanyije abana.
Iyi igaragaza ko mu bashinjwa atari abagabo basambanya abakobwa gusa, n’abagore basambanya uduhungu. Harezwemo abagabo 1386 n’abagore 24.
Nubwo hakiriwe izo dosiye zose, izo Ubushinjacyaha bwaregeye inkiko zingana na 802.
 Ishusho yerekana uko imanza zo gusambanya abana, abakuru ku gahato (Ifoto/Mathias H.)
Ishusho yerekana uko imanza zo gusambanya abana, abakuru ku gahato (Ifoto/Mathias H.)
Kugeza ubu ariko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko bugihura n’imbogamizi ikomeye ku byerekeye gusambanya abana, kuko usanga hari aho bitangazwa byatinze, ibimenyetso bimwe byamaze gusibangana.
Ubusanzwe igingo ya ivuga ko icyaha cyo ‘gusambanya umwana’ ari imibonano mpuzabitsina yose ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.
Igingo y’190 y’Igitabo Mpanabyaha mu Rwanda, ivuga ko Gusambanya umwana ni imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.s
Ingingo z’amategeko zigaragza ko iki cyaha giteganyirijwe ibihano biremereye.  Iya 191 ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko. Naho iy’192 ikavuga ko gusambanya umwana bikozwe n’umufiteho ububasha, ko iyo cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Ingingo ya 193 yo ivuga ko gusambanya umwana bikamuviramo urupfu, cyangwa bikamutera indwara idakira, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000).
Amategeko  ahana akandi kimwe n’uwasambanyije umwana umuntu wese ubana cyangwa ugerageza kubana n’umwana nk’umugabo cyangwa nk’umugore.
Ubana cyangwa uwagerageje kubana nk’umugabo cyangwa umugore n’umuntu ufite imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko ariko ataruzuza imyaka makumyabiri n’umwe (21), ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Byongeye mu miburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, amategeko  ateganya ko ubushinjacyaha ari bwo bugomba gutanga ibimenyetso byemeza icyaha.
 Uko imanza zaburanwe n’uko ubushinjacyha bwazitsinze (Ifoto/Mathias H.)
Uko imanza zaburanwe n’uko ubushinjacyha bwazitsinze (Ifoto/Mathias H.)
Mu manza 1060 zaburanwe zigasomwa hagati ya Nyakanga 2015 n’ukwezi kwa Mata 2016, Ubushinja bwatsinze dosiye 882, butsindwa 178.
Gusambanya ku gahato abakuru, no guhoza ku nkeke uwo bashakanye nabyo birakomeye
Uretse abasambanyije abana,  ubushinjacyaha bwanakiriye ibirego byinshi by’abakuze basambanyije abakuru ku gahato. Kimwe n’abashakanye bahoza abandi ku nkeke.
Ubushinjacyaha bwagaragaje muri raporo yabwo ko  hagati ya  Nyakanga 2015 na  Mata 2016,  hakiriwe dosiye 448, ziregwamo abagabo 439 n’abagore 13 ku guhoza ku nkeke uwo bashakanye. Ariko haregewe  dosiye 308.
Muri icyo gihe hamwe n’izari zaraburanwe, ubushinjacyaha bwatsinzwe urubanza rumwe mu zaregewe inkiko.
Naho ku cyo gusambanya abakuru ku gahato, hakiriwe dosiye 190,  harimo abagore batanu. Muri zo haregerwa inkiko dosiye 91.
Ingingo y’ 197 ivuga ko umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.
Naho umuntu ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo icyo cyaha cyateye uburwayi busanzwe uwagikorewe, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2). Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe uburwayi budakira, uwagikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10).http://izubarirashe.rw/2016/06/mu-mezi-10-gusa-abagabo-barenga-1300-barezwe-gusambanya-abana/
Previous
Next Post »