Ishobora kuba ariyo modoka nziza igezweho kandi ihendutse!
 

Loading...
McLaren Automotive imaze kwigarurira imitima ya benshi kubera imodoka ikora zikoreshwa mu masiganwa akomeye y’imodoka ndetse no mu buzima busanzwe ku bantu bakunda gutembera.
McLaren 570S ni imodoka yageze ku isoko mu mwaka wa 2015 ariko ikoze mu buryo buhambaye ahanini bushingiye ku miterere y’inyamaswa zimwe na zimwe no ku bindi binyabuzima.
Robert Melville, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kugena imiterere no gutaka imodoka muri McLaren Automotive yahishuye ibanga bakoresha mu gutaka imodoka za McLaren.
Melville yatangaje ko amasomo yakuye mu bishushanyo yakoraga bishingiye ku mazi atemba hejuru y’amabuye, inyoni ndetse n’inkwavu byazamuye imitekerereze ye ku bijyanye no gukora ibishushanyo bigezweho byafasha mu gukora imodoka zo kuri uru rwego.
Akoresheje urugero rw’ urukwavu yavuze ko uruhu rwarwo rwerekana ubushobozi bwo kumva bwangu ushaka kurugirira nabi nk’umuhigi ndetse rugahita ruhunga vuba. Amatwi maremare n’ amaguru y’inyuma akomeye nayo ashimangira uku kubanguka mu gukora igikenewe.
Ikizuru cya McLaren 570S, imwe muri bwoko bushya bw’izi modoka, gishobora kugenzura no kumenya imiterere y’ikirere, igena imisohokere y’mwuka mu rwego rwo kuwushyira hanze yayo.
Iyi miterere agereranya n’ubuzima bw’ ifi cyangwa inyoni, igaragara muri iyi modoka ya 570S ifite uburyo bwo gusohora umwuka iwunyujije hejuru no hasi ku muvumba wo ku rwego rwo hejuru.Umwuka uri mu bituma moteri iherereye hasi y’ahicara abagenzi itagira ikibazo gikomeye cy’ubushyuhe.
Umwanya w’imbere muri iyi modoka ukoreshwa nk’uwo kwicara no gutwariramo , ariko ni ahantu heza abantu babiri bashobora kuganirira; ikintu kigaragaza uburyo McLaren ikoze bitagarukira ku ikoranabuhanga rigezweho riyirimo ndetse n’ibirahuri binini biyigize gusa.
Ni imodoka idahenze ugereranyije n’izindi ziri mu Rwanda kuko igura miliyoni zisaga 140 Frw. Ni amafaranga make ugereranyije n’izindi modoka zigura asaga miliyoni 200 Frw zisigaye zigaragara mu Mujyi wa Kigali.
Umuntu ufite miliyoni zisaga gato 140 z'amafaranga y'u Rwanda ashobora kuyihaha
Iranyaruka ku buryo buhambaye
Mu gukora iyi modoka, abahanga bagandeye ku buryo amazi atemba hejuru y'amabuye
Imbere mu modoka ya McLaren 570S
Indangururamajwi zo muri McLaren 570S
Previous
Next Post »