Umugore wa Katauti yahigiye kongera kwiyamamaza mu Badepite ba Tanzania

Irene Uwoya, umwe mu bakomeye muri sinema ya Tanzania yavuze ko agifite icyizere ko azinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu nyuma y’uko yiyamamaje muri 2015 agatsindwa.

Irene Uwoya yamamaye muri filime zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba nka Oprah yamwitiriwe, Hazard, One Blood,Mid Night,Peace of Mind, Tanzanite, Kalunde The Dream, Pretty Girl n’izindi zakanyujijeho mu myaka yashize.
Mu matora y’Abadepite yabaye mu mwaka wa 2015, Irene Uwoya [umugore wa Ndikumana Katauti] yiyamamaje mu Ntara ya Tabora ashaka guhagararira Ishyaka rya CCM mu Nteko Ishinga Amategeko aratsindwa.
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko nubwo yatsinzwe amatora aheruka kuba, yabwiye Bongo 5 ko agifite ubushake bwo kongera kwiyamamaza ndetse ngo yumva yizeye kuzatsinda.
Yavuze ko kuba yariyamamaje ku rwego rw’Intara ya Tabora agatsinda, ngo byamuremyemo icyizere ko ubutaha azatsinda ndetse ntibyyaciye intege mu mwuga nk’uko byinshi mu binyamakuru byagiye bibitangaza.
Yagize ati “…njyewe ntabwo ndi umunyepolitiki, naragerageje kandi niteguye kuzongera kugerageza. Ariko mvugishije ukuri, navuga ko hari ibintu byinshi byanyigishije, nize gukomera.”
Uwoya yavuze ko impamvu amaze igihe kinini acecetse ndetse atigaragaza cyane mu ruhando rwa sinema ya Tanzania, ngo yari ahuze ku mishinga ya filime y’uruhererekane yitwa “Drama Queen” yifuza gushyira hanze mu minsi ya vuba.
Yagize ati “Mfite filime nshyashya, ndashaka gusohora filime y’uruhererekane. Mu buzima hari abantu bakunda gukina muri filime ubuzima bwabo, ni ubutumwa nashatse gutanga no kubwira abo bantu by’umwihariko.”
Yongeye ati “Nari ncecetse ntegura ikintu gishya, turashaka gushyira filime yacu ku rundi rwego, abafana banjye nababwira ngo banyitegure mu gihe gito bazongera bambone.”
Uwoya warushinganye na Ndikumana Katauti, ahamya ko bakiri kumwe ndetse ngo umwana wabo Krish ameze neza.
Irene Uwoya ngo arifuza kuzongera kwiyamamaza mu matora ataha
Amatora y’Abadepite umwaka wa 2015 muri Tanzania yari ashyushye cyane ugereranyije n’andi yose yayabanjirije. Abahanzi na bo ntibari batanzwe, abagera kuri 50 barwanye urugamba rwo kwiyamamaza.
Mu biyamamaje harimo Professa Jay, Sugu, Said Hassan “Fella” uyu akaba azwi nk’umujyanama (manager) w’itsinda ry’abahanzi rya TMK Wanaume Family ndetse n’itsinda ry’abahanzi bakizamuka ryitwa Yamoto Band, uyu akaba yaratsindiye kuba “diwani” w’akagali ka Kilungule ko mu gace (jimbo) ka Mbagala mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Umuraperi Clayton Revocatus wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Baba Levo, Selemani Msindi “Afande Sele” wo mu Mujyi wa Morogoro, Muhamed Mwikongi wo mu gace ka Segerea na Karama Masoud “Kalapina” wo mu gace ka Kinondoni.
Mu bagore n’abakobwa b’ibyamamare muri Tanzania bari biyamamaje icyo gihe ntibatsinde harimo Wema Sepetu [wahoze akundana na Diamond] ndetse na Irene Uwoya wavuze ko ashaka kuzongera kwiyamamaza muri 2020.
Irene Uwoya n'umugabo we Katauti

Previous
Next Post »