Musanze: Yambaye ubusa mu rukiko biteza akavuyo mu mfungwa, abacungagereza barasa mu kirere

Ku Rukiko Rukuru urugereko rwa Musanze ahereye iryo sanganya (Ifoto/Umurengezi Regis)
Umugororwa witwa Nkiranuye Gaspard ufungiye muri Gereza ya Rubavu yakoze ibitamenyerewe ubwo yageraga mu rukiko akikuramo imyenda yose bigatuma havuka akavuyo mu bandi bafungwa bari kumwe.
Ibyo, byabaye mu ma saa ine n’igice yo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2016 nk’uko izubarirashe.rw rimaze kubihamirizwa na CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS).
CIP Sengabo asobanura ko iryo sanganya ryabereye mu Rukiko Rukuru rwa Musanze, ubwo uriya mugororwa yari agiye kuhaburanira ubujurire bw’icyaha cy’ubwicanyi yahamijwe akanakatirwa gufungwa imyaka icumi.
Ni ibintu ngo byakurikiwe n’akavuyo kaje guhoshwa n’uko abacungagereza barashe mu kirere nk’uko CIP Sengabo abivuga. Ati “Yageze mu rukiko yigira nk’umusazi; akuramo imyenda asigara yambaye ubusa, ashaka gusohoka ngo yiruke, atangira guteza akavuyo. Byatumye na bagenzi be bateza akavuyo n’uko abacungagereza barasa hejuru karashira.”
Umuvugizi wa RCS akomeza avuga ko ako kavuyo kamaze guhoshwa imirimo y’iburanisha ry’abandi bafungwa maze irakomeza, ariko ngo uwikuyemo imyenda we yahise ajya gusuzumwa ngo harebwe icyabimuteye.
Abajijwe niba uriya mugororwa nta kibazo cyo mu mutwe wenda yari asanzwe afite, CIP Sengabo yasubije izubarirashe.rw yasubije ko “nta kibazo twari dusanzwe tuzi ko afite.”
CIP Sengabo ashimangira ko ibyabaye ‘bidasanzwe’ kandi ko urubanza rw’uwahisemo kwambara ubusa rwasubitswe mu gihe hagikorwa iperereza ku cyabimuteye.
Previous
Next Post »