Reba amafoto 40 y’ibihe bitandukanye byaranze ubukwe bwa Bishop w’imyaka 26 washakanye n’umukobwa w’imyaka 54.

♥ Muravuga ngo ni muto none ashatse umugore umuruta , muravuga kandi Imana yavuze ko imuremeye umufasha umukwiye ariwe Mukundente Felicité . Imana yamuremeye urubavu rwe .
Mu ndirimbo zuzuye inkyuro n’amagambo ashengura imitima yabwirwaga abatishimiye ubukwe bwa Bishop Niyomutakirwa Frédéric washakanye na Mukundente Felicité , aya ni amwe mu magambo yagiye agarukwaho n’abahabwaga ijambo mu muhango wo gusezeranya Bishop Niyomutakirwa Frédéric w’imyaka 26 wasezeranaga  na Mukundente Felicité bamaze imyaka itanu bakundana . Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2016.
Umuhango wo gusezeranya aba bageni wabereye m’urusengero rwitwa ” Umusozi w’Ibyiringiro ” ruyobowe na Apôtre  Liliane Mukabadege utigeze agaragara muri uyu muhango . Uru rusengero ruherereye mu murenge wa Kimisagara ho mu Mujyi wa Kigali.
Mukundente Felicité washakanye n’umusore arusha imyaka 28 y’amavuko , bivugwa ko yigeze kubana n’umugabo ariko akitaba Imana bamaranye ibyumweru bitatu nta mwana nta n’inda amusigiye . Kuva icyo gihe kugeza magingo aya uyu mugore yaratarashaka undi mugabo kugeza igihe abengutswe na Bishop Niyomutakirwa Frédéric.
Yaba abavuye k’uruhande rw’umukobwa , yaba n’abavuye k’uruhande rw’umuhungu nabwo byagaragaraga ko ari bacye cyane basaga n’abafite amatsiko menshi yo kureba uko ubu bukwe bugenda .
Mu gihe umuhango wo gusezeranya aba bageni waruteganyijwe saa munani z’amanywa , siko byaje kugenda kuko aba bageni binjiye m’urusengero saa kumi n’imwe z’umugoroba bahita batangira imihango yamaze umwanya usaga amasaha abiri .
Ahamya isezerano rye n’urukundo akunda umukunzi we Mukundente Félicité , Bishop Niyomutakirwa Frédéric yagize ati :” Mukunda inshuro zirindwi zisobanuye umwuzuro w’Imana “.
Mukundente Félicité ahawe umwanya ngo ashimangire niba yemera kubana na Niyomutakirwa Frédéric arusha icya kabiri cy’imyaka nta gahato ashyizweho , yagize ati :” Nabyemeye mbishaka kandi ngiye mbishaka .”
Nyuma yo kurahira indahiro zitandukanye zihamya ko aba bombi bagiye kubana akaramata , hari bamwe mu batashye ubukwe babwiye ibyishimo.com ko bafite impungenge k’urukundo rwa Mukundente Félicité na Bishop Niyomutakirwa Frédéric bitewe nuko uyu musore agiye akurikiye imitungo asanganye uyu mugore .
Kubwimana yatangaje ati :” Ndatunguwe njyewe m’ubuzima bwanjye . Ibi bintu birantangaje  cyane kandi nta rukundo rurimo , ahubwo uriya mwana akurikiye amafaranga yuriya mugore . Ntago ruriya rukundo ruzaramba muzabibona .”
1
Abantu benshi batashye ubu bukwe batunguwe n’uburyo uyu musore yafashe umwanzuro wo gushaka umugore umuruta cyane.
Abantu benshi batashye ubu bukwe batunguwe n’uburyo uyu musore yafashe umwanzuro wo gushaka umugore umuruta cyane.
Bishop Niyomutakirwa Frédéric ahabwa impano
Bishop Niyomutakirwa Frédéric ahabwa impano
4 6 7 8
Bamwe baketse ko ashobora kuba amukurikiyeho amafaranga abandi bakagira impungenge ko urukundo rwabo rushobora kutaramba.
Bamwe baketse ko ashobora kuba amukurikiyeho amafaranga abandi bakagira impungenge ko urukundo rwabo rushobora kutaramba.
Amasaha yo gusezerana imbere y'Imana yageze urusengero rwambaye ubusa
Amasaha yo gusezerana imbere y’Imana yageze urusengero rwambaye ubusa
Intebe zabuze abantu mu ma saa munani
Intebe zabuze abantu mu ma saa munani
Saa cyenda abageni bari bataragera k'urusengero
Saa cyenda abageni bari bataragera k’urusengero
Abatashye ubukwe bageze k'urusengero bahagarara hanze babuze abageni
Abatashye ubukwe bageze k’urusengero bahagarara hanze babuze abageni
Bari baje bitwaje impano
Bari baje bitwaje impano
6
Amagambo yaririmbwaga yarayo gucyurira abantu bavuze ko Bishop Niyomutakirwa Frédéric akoze amahano yo gushaka umugore umubyaye.
Amagambo yaririmbwaga yarayo gucyurira abantu bavuze ko Bishop Niyomutakirwa Frédéric akoze amahano yo gushaka umugore umubyaye.
Urusengero rutangiye kugeramo abantu saa mumi n'imwe n'igice
Urusengero rutangiye kugeramo abantu saa mumi n’imwe n’igice
Akigera mu byicaro bye , Bishop Niyomutakirwa Frédéric yabanje gucinya akadiho.
Akigera mu byicaro bye , Bishop Niyomutakirwa Frédéric yabanje gucinya akadiho.
Bishop Niyomutakirwa Frédéric na Mukundente Félicité
Bishop Niyomutakirwa Frédéric na Mukundente Félicité
Imodoka yazanye abageni
Imodoka yazanye abageni
Uyu mutwe w'abaririmbyi nawo wanyuzagamo ukaza kubyinira abageni
Uyu mutwe w’abaririmbyi nawo wanyuzagamo ukaza kubyinira abageni
Bamwe mu bayobozi b'Itorero Umusozi w'Ibyiringiro
Bamwe mu bayobozi b’Itorero Umusozi w’Ibyiringiro
Pasiteri Felicien wasezeranyije Bishop Niyomutakirwa Frédéric na Mukundente Félicité
Pasiteri Felicien wasezeranyije Bishop Niyomutakirwa Frédéric na Mukundente Félicité
15
Bamwe mu bakozi b'Imana bari bitabiriye ubu bukwe.
Bamwe mu bakozi b’Imana bari bitabiriye ubu bukwe.
17
Mukundente Félicité w’imyaka 54 abikuye kumutima yarahiriye umugabo we kuzamukuyakuya
Mukundente Félicité w’imyaka 54 abikuye kumutima yarahiriye umugabo we kuzamukuyakuya
Uyu we yizihirwaga akavuza vuvuzela
Uyu we yizihirwaga akavuza vuvuzela
Musaza wa Mukundente Félicité w’imyaka 54 abikuye kumutima yahamije ko amurekuye ngo ajye kubaka urwe rugo.
Musaza wa Mukundente Félicité w’imyaka 54 abikuye kumutima yahamije ko amurekuye ngo ajye kubaka urwe rugo.
21
Bose bahuje ibiganza barabasengera
Bose bahuje ibiganza barabasengera
Impeta abageni bagiye kwambikana
Impeta abageni bagiye kwambikana
Mukundente Félicité w’imyaka 54 yambika umugabo we impeta y'urudashira.
Mukundente Félicité w’imyaka 54 yambika umugabo we impeta y’urudashira.
26
Amukuraho agatimba ngo amwereke abantu.
Amukuraho agatimba ngo amwereke abantu.
28
Mu maso hatangiye kugaragara.
Mu maso hatangiye kugaragara.
Mukundente Félicité yahise amwenyura.
Mukundente Félicité yahise amwenyura.
Nyuma yo kurahirira kumukuyakuya Bishop Niyomutakirwa Frédéric yerekanye umugore we bagiye kubana.
Nyuma yo kurahirira kumukuyakuya Bishop Niyomutakirwa Frédéric yerekanye umugore we bagiye kubana.
32 33 34
Basezera ingaragu.
Basezera ingaragu.
36
Pasiteri asengera abageni mu gihe umuhango wo gusezeranya wendaga guhumuza.
Pasiteri asengera abageni mu gihe umuhango wo gusezeranya wendaga guhumuza.
38
Uyu muhango wasojwe bwije .
Uyu muhango wasojwe bwije .
Previous
Next Post »