Reba amafoto 40 y’ibihe bitandukanye byaranze ubukwe bwa Bishop w’imyaka 26 washakanye n’umukobwa w’imyaka 54.
♥ Muravuga ngo ni muto none ashatse umugore umuruta , muravuga kandi Imana yavuze ko imuremeye umufasha umukwiye ariwe Mukundente Felicité . Imana yamuremeye urubavu rwe .Mu ndirimbo zuzuye inkyuro n’amagambo ashengura imitima yabwirwaga abatishimiye ubukwe bwa Bishop Niyomutakirwa Frédéric washakanye na Mukundente Felicité , aya ni amwe mu magambo yagiye agarukwaho n’abahabwaga ijambo mu muhango wo gusezeranya Bishop Niyomutakirwa Frédéric w’imyaka 26 wasezeranaga na Mukundente Felicité bamaze imyaka itanu bakundana . Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2016.
Umuhango wo gusezeranya aba bageni wabereye m’urusengero rwitwa ” Umusozi w’Ibyiringiro ” ruyobowe na Apôtre Liliane Mukabadege utigeze agaragara muri uyu muhango . Uru rusengero ruherereye mu murenge wa Kimisagara ho mu Mujyi wa Kigali.
Mukundente Felicité washakanye n’umusore arusha imyaka 28 y’amavuko , bivugwa ko yigeze kubana n’umugabo ariko akitaba Imana bamaranye ibyumweru bitatu nta mwana nta n’inda amusigiye . Kuva icyo gihe kugeza magingo aya uyu mugore yaratarashaka undi mugabo kugeza igihe abengutswe na Bishop Niyomutakirwa Frédéric.
Yaba abavuye k’uruhande rw’umukobwa , yaba n’abavuye k’uruhande rw’umuhungu nabwo byagaragaraga ko ari bacye cyane basaga n’abafite amatsiko menshi yo kureba uko ubu bukwe bugenda .
Mu gihe umuhango wo gusezeranya aba bageni waruteganyijwe saa munani z’amanywa , siko byaje kugenda kuko aba bageni binjiye m’urusengero saa kumi n’imwe z’umugoroba bahita batangira imihango yamaze umwanya usaga amasaha abiri .
Ahamya isezerano rye n’urukundo akunda umukunzi we Mukundente Félicité , Bishop Niyomutakirwa Frédéric yagize ati :” Mukunda inshuro zirindwi zisobanuye umwuzuro w’Imana “.
Mukundente Félicité ahawe umwanya ngo ashimangire niba yemera kubana na Niyomutakirwa Frédéric arusha icya kabiri cy’imyaka nta gahato ashyizweho , yagize ati :” Nabyemeye mbishaka kandi ngiye mbishaka .”
Nyuma yo kurahira indahiro zitandukanye zihamya ko aba bombi bagiye kubana akaramata , hari bamwe mu batashye ubukwe babwiye ibyishimo.com ko bafite impungenge k’urukundo rwa Mukundente Félicité na Bishop Niyomutakirwa Frédéric bitewe nuko uyu musore agiye akurikiye imitungo asanganye uyu mugore .
Kubwimana yatangaje ati :” Ndatunguwe njyewe m’ubuzima bwanjye . Ibi bintu birantangaje cyane kandi nta rukundo rurimo , ahubwo uriya mwana akurikiye amafaranga yuriya mugore . Ntago ruriya rukundo ruzaramba muzabibona .”
ConversionConversion EmoticonEmoticon