Mu mafoto: Ibirori byo kwerekana imideli ikorerwa mu Rwanda


Loading...
Abahanzi b’imideli [fashion designers] bafatanyije n’abanyamideli babigize umwuga bakoze ibirori bikomeye byo kwerekana imideli n’ibihangano binyuranye bikorerwa mu Rwanda.

Ibirori byo kumurika imideli yakorewe mu Rwanda [Made in Rwanda] byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2016, kuri Hotel Umubano iherereye ku Kacyiru.
Ni ibirori byitabiriwe n’umubare munini wiganjemo abakunda imideli bo mu bihugu binyuranye byitabiriye inama ya AU iri kubera i Kigali kuva kuwa 10 kugeza kuir 18 Nyakanga 2016.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda[PSF] ari nabo bagize uruhare rukomeye mu gutegura ibi birori, bwatangaje ko byakozwe nko gushaka umwanya mwiza wo kwereka amahanga ibyiza by’umuco nyarwanda cyane cyane herekanwa ibihakorerwa.
Mu birori by’imideli byiswe “Fashion Dusk”, herekanywe ibikorwa n’inganda zo mu Rwanda mu kwerekana ko ‘hari inganda n’abahanga mu by’imyambarire bakora imyenda igezweho no gushishikariza Abanyarwanda kuyoboka ibikorerwa mu gihugu.’
Turahirwa Moses, umuhanzi w’imideli wanashinze inzu yitwa ’Moshions’, yavuze ko byamubereye umwanya mwiza wo kwereka abanyamahanga ibihangano bye ndetse ko yabibonyemo amahirwe yo kwagura ibikorwa bye.
Ibyamuritswe muri ibi birori, harimo ibikapu, T-shirts, inkweto, amakanzu, imipira y’imbeho n’indi mideli inyuranye yose yakorewe mu Rwanda.
Imyambaro n'igikapu afite byakorewe mu Rwanda
Iki gikapu cyakorewe mu Rwanda
Miss Kundwa Doriane yitabiriye iki gikorwa
Biyerekanye bambaye imyenda yanditseho ko byakorewe mu Rwanda
Imideli yerekanywe ni iyakorewe mu Rwanda gusa
Atewe ishema no kurimba mu mideli yakorewe i Kigali
Itsinda rya bamwe mu banyamideli biyerekanye
Umugore wa Dj Pius yari ayoboye ibi birori
Iyi kanzu yakorewe mu Rwanda
Inkumi yambaye ibyakorewe mu Rwanda iberwa muri ubu buryo
Umusore w'ibigango wambaye ibyakorewe mu Rwanda
Imikenyero iri mu mideli yamuritswe muri Fashion Dusk

Previous
Next Post »