Perezida Barack Obama yafatanyije n’umuhanzi Kendrick Lamar kwifuriza umukobwa we Maria Obama isabukuru nziza y’amavuko (Amafoto)
Malia Ann Obama umukobwa w’imfura wa Perezida Barack Obama, yavutse tariki ya 04 Nyakanga1998 iyi tariki 04 Nyakanga akaba ari itariki isobanura byinshi ku mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika kuko aribwo baboneyeho ubwigenge.
Kendrick Lamar (ibumoso) Barack Obama n’ibyishimo byinshi ahobera umukobwa we mbere yuko bamuririmbira
Ubwo muri White House mu cyumba cyitwa East Room Perezida Obama
n’abandi baturage bizihizaga isabukuru y’ubwigenge, Perezida Obama
yavuzeko yishimira uyu munsi ku bw’impamvu ebyiriYagize ati: “nishimira uyu munsi kubw’impamvu ebyiri, ubwigenge bw’igihugu cyacu ndetse n’isabukuru y’imfura yanjye”
Arongera ati:”umunsi w’itariki y’amavuko y’umukobwa wanjye ni umunsi wo kumutera isoni ”
Barack
Obama yavuzeko ari inshingano z’umubyeyi gutetesha umwana we aribyo
byateye uyu mukobwa isoni bitewe n’uburyo se yamwiyegerezaga
Perezida Obama yifatanyije n’ibihangange muri muzika aribyo Kendrick
Lamar na Janelle Monae maze bamufasha kuririmbira umukobwa we Malia
Obama indirimbo y’isabukuru nzizaMalia Obama yujuje imyaka 18 y’amavuko, biteganyijweko azatangira Kaminuza muri Havard University , imwe muri kaminuza zizwi cyane ku isi kandi zagiye zigamo abakomeye akaba azatangira mu mwaka wa 2017.
Umuraperi
Kendrick Lamar yafatanyije na Obama maze baririmba indirimbo yifuriza
isabukuru nziza, Maria Obama umwana w’imfura mu muryango wa Michelle
Obama na Barack Obama
ConversionConversion EmoticonEmoticon