Priscillah yaciye agahigo, yandika andi mateka mashya mu muziki nyarwanda

Umuhanzikazi wamenyekanye muri muzika nyarwanda ku izina rya Princess Priscillah, ariko nyuma yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agahitamo gukoresha gusa izina rya ‘Priscillah’, kuri ubu yamaze guca agahigo katigeze kagerwaho n’undi munyarwanda wese ukora muzika ku giti cye.
Uyu muhanzikazi abifashijwemo n’indirimbo ye yise ‘Nka paradizo’ yakoranye na Meddy, akaba yabaye umuhanzi wa mbere mu mateka ya muzika nyarwanda ugize indirimbo yarebwe n’abasaga miliyoni(views) mu gihe gito gishoboka.


Amashusho y’indirimbo ‘Nka paradizo’ yageze kuri youtube tariki ya 6 Gicurasi 2015, bivuze ko yesheje aka gahigo nyuma yo kumar umwaka urengaho iminsi 64 gusa igeze kuri youtube.

Priscillah akimara kubona ko indirimbo ye yagize abantu barenga miliyoni bamaze kuyireba byamushimishije cyane ndetse abisangiza abakunzi be n’inshuti zimukurikirana kuri facebook, aho yashimiye buri wese wamugaragarije urukundo n’ubufasha mu muziki we, aboneraho gushimira by’umwihariko buri wese wagize uruhare kugirango iyi ndirimbo yese agahigo.
Priscillah
Priscillah yagaragaje ko yishimiye bikomeye iyi ntera
Priscillah
Priscillah abaye umuhanzi wa mbere w'igitsinagore ugize indirimbo irebwe aka kageni kanda aha na hano wumve zimwe mu ndirimbo ze
Meddy
Meddy niwe muhanzi ufite indirimbo ebyiri zarebwe inshuro zirenga miliyoni
Priscillah abaye umuhanzi wa gatatu ubashije kugira indirimbo kuri youtube yarebwe n’abagera kuri miliyoni(Views), nyuma ya Meddy wabaye uwa mbere mu ndirimbo Nasara yari imaze imyaka hafi ibiri, akaba ari nawe munyarwanda ufite indirimbo zirenze imwe zarebwa n’abarenga miliyoni, dore ko indirimbo ‘Burinde bucya’ nayo yamaze kuzuza uyu mubare ari nayo yari imaze kurebwa cyane mu gihe gito dore ko yasohotse muri Mutarama 2015, igeze mu mpera za Mata uyu mwaka yujuje miliyoni.
The Ben
The Ben nawe yubatse aya mateka
The Ben niwe wagize indirimbo ya kabiri yarebwe n’abarenga miliyoni, aho Am in love yari imaze imyaka 3 igeze kuri youtube, yaje igwa Nasara mu ntege mu mpera za Werurwe uyu mwaka wa 2016.
Icyo izi ndirimbo zose zihuriye ni uko zatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Lick Lick, ndetse anatunganya amashusho ya Burinde bucya na Nka paradizo, mu gihe Am in love na Nasara amashusho yazo yakozwe na Cedru, aba bose bakaba barihurije mu itsinda rya Press One.
Cedru
Cedru, uri gukora akazi keza
Lick
Lick Lick aracyari ku isonga mu gufasha aba bahanzi kuva i Kigali kugeza USA
Kugeza ubu hari izindi ndirimbo bigaragara ko uyu mwaka ushobora kurangira zinjiye mu mubare wizimaze kurebwa n'abarenga miliyoni, harimo nka Ntacyo nzaba ya Adrien na Meddy, Sibyo ya Meddy na Kitoko zombi zimaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 900, tutibagiwe Indoro ya Charly&Nina ft Big Fizzo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 878, na Ko nashize ya Knowless Butera imaze kurebwa n'abagera hafi mu bihumbi 600 mu mezi abiri gusa n'ibyumweru bitatu imaze kuri youtube, ndetse uyu muhanzikazi akaba anafite indi ndirimbo yise Te amo yafatanije na Roberto nayo iri gukabakaba ibihumbi 540 by'abamaze kuyireba.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/priscillah-yaciye-agahigo-yandika-andi-mateka-mashya-mu-muzi-69939.html
Previous
Next Post »