Meddy agiye gukora ibitaramo bitatu muri Canada


Meddy aherutse gutumirwa mu gitaramo cyagombaga guhuza Abanyarwanda mu Busuwisi kuwa 8 Nyakanga 2016 bihera mu kwamamaza gusa ntiyakandagizayo ikirenge.
Uyu muhanzi umaze imyaka itandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye gukora ibindi bitaramo bikomeye mu mijyi itandukanye muri Canada ndetse ko nta gisibya ho azahagaragara.
Ibitaramo bya Meddy muri Canada, bizatangira kuwa 6 Kanama 2016 mu Mujyi wa Edmonton naho ku itariki ya 12 Kanama akorere ikindi gitaramo ahitwa Ottawa hatuye Abanyarwanda batari bake.
Meddy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo zirimo ‘Burinde bucya’, ‘Nka Paradizo’ na ‘Sibyo yakoranye na Kitoko’, azakora igitaramo gisoza urugendo rwe muri Canada kuwa 13 Kanama 2016 mu Mujyi wa Montreal.
Mu muziki, Meddy waherukaga gusohora indirimbo umwaka ushize ari kunoza umushinga w’indirimbo nshya yise ‘Nta wamusimbura’ yakozwe na Producer Lick Lick ndetse izajya hanze iherekejwe n’amashusho yayo.
Meddy ari gutunganya indirimbo nshya yitegura gushyira hanze
Previous
Next Post »