Umunyamakuru w’imikino kuri radiyo Rwanda Paty Habarugira yakoze ubukwe- Amafoto

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2016, nibwo umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Habarugira Patrick yambikanye impeta n’umufasha we Maniraho Alice bari bamaze igihe bakundana ndetse hakaba hari hashize amezi atari make aba bombi bakoze indi mihango y’ubukwe.
Ibi  birori byari bibereye ijisho byabereye Communauté de l’Emmanuel aho Paty Habarugira yasezeraniye na Maniraho Alice. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu benshi by’umwihariko abanyamakuru bagenzi ba Paty bakora imikino kimwe n’abandi bakorana n’uyu mugabo kuri radiyo Rwanda ndetse na RBA muri rusange.
Nyuma yo gusezerana ibirori byakomereje  mu cyumba gisanzwe kiberamo imikino ngororamubiri iruhande rwa Petit State i Remera ahari abanyamakuru benshi biganjemo ab’imikino ndetse hakaba inshuti abavandimwe ndetse n’imiryango y’aba bombi biyemeje kubana ubuziraherezo.


Reba andi mafoto:
paty habarugiraIbyishimo byari byose nyuma yo gusabirwa umugisha na padiri
paty habarugiraUrugo rwabo baruragije Uwiteka


paty habarugira
paty habarugiraUmuryango wa Paty Habarugira n'abasore bari babambariye
paty habarugiraIfoto n'abakobwa bambariye abageni
paty habarugira
Ati" Ndagukunda ......"
paty habarugira
Ubuziraherezo.....
paty habarugiraBakatanye umutsima
paty habarugira
Paty  Habarugira n'umufasha we mu birori byo kwiyakira
paty habarugira
Bacinyanye akadiho bishimira intambwe nshya y'ubuzima binjiyemo
http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/umunyamakuru-w-imikino-kuri-radiyo-rwanda-paty-habarugira-ya-69950.html
Previous
Next Post »