Umuhanzikazi Katy Perry yaciye agahigo ku isi


Katheryn Elizabeth Hudson wamenyekanye nka Katy Perry yaciye agahigo ku isi aba umuntu ukurikiwe n’abantu benshi ku rubuga rwa Twitter, Kate Perry kuri ubu akurikiwe n’abasaga miliyoni 90 ku isi agahigo yakuyeho Justin Bieber umunya-Canada ukorera muzika muri Amerika.
Uyu muririmbyi akimenya aya makuru yahise akora igitaramo yishimana n’inshuti, Justin Bieber niwe ukurikira Katy Perry na miliyoni 83, mu gihe Taylor Swift wigeze nawe kuba uwambere mu bakurikiwe aza ku mwanya wa gatatu n’abasaga miliyoni 79.
Katy Perry
Mu banya Politike, Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika aza ku mwanya wa mbere n’abakabakaba miliyoni 76 ndetse uzibye kuba umunyapolitike aza no muba mbere ku isi muri rusange.
LOS ANGELES, CA - FEBRUARY 10:  Singer Katy Perry attends the 55th Annual GRAMMY Awards at STAPLES Center on February 10, 2013 in Los Angeles, California.  (Photo by Jeff Vespa/WireImage)
Mu Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe ukurikiwe na benshi kuko akurikiwe n’abarenga Miliyoni imwe n’igice.
Twitter n’urubuga nkoranyambaga rwashinzwe mu 2006, ikoreshwa cyane n’abanyapolitike ndetse n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.
Previous
Next Post »