Mu masaha y’iki gitondo cyo kuwa gatanu
Perezida Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia nawe ageze i Kigali aho aje
kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe. Abaye
umuyobozi w’igihugu wa kabiri ugeze mu Rwanda muri iyi nama nyuma ya
Robert Mugabe waraye ageze i Kigali.
![Perezida Johnson Sirleaf i Kanombe](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_u_nYfAwHs-AMkyggqyWg5eOUc-lS5xs8CJpTRbZI-bvvYuUQ4fuNwi174tQoapqnJa-vRaEr-WwSTbDrV9N4BIayCELVHDJwwhI9n9ot4_s1uhKRIp1H8rUY0=s0-d)
Perezida Johnson Sirleaf i Kanombe
Helen Sirleaf yakiriwe na Amb Velentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe imirimo ya East African Community ku ruhande rw’u Rwanda.
Ellen Johnson Sirleaf w’imyaka 77 ni Perezida Liberia kuva muri
Mutarama 2016, uyu mugore akaba afite igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel
yahawe mu 2011 kubera guharanira uburenganzira bw’umugore.
Sirleaf niwe mugore wa mbere wabaye Perezida w’igihugu cya Africa.
Mu 2014 Forbes yamushyize ku rutonde rw’abagore 70 bafite ijambo rikomeye ku Isi.
![Mme Sirleaf yakiriwe na Mme Rugwabiza](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_vSuJPia9ZU688FHZg31xF2Rd2Hiaxn0OvbyzbY1r5TyJWknOEniELgA79Dpkuy8sgf41swU_8wYIReNXvPUMDOF1G6omtHjeTEEA4iULOd2Jj3X2J9c56iO_g=s0-d)
Mme Sirleaf yakiriwe na Mme Rugwabiza
![Perezida Sirleaf niwe wa kabiri ugeze i Kigali aje muri iyi nama](https://lh3.googleusercontent.com/blogger_img_proxy/AEn0k_vMAkn37nox62m0QCuUngSSpOz90kL9AFfZXiuc_XcFj_fi3A5yWnxD3z9HNFE3E2PtklpOONwo89WEHcXYHu1eItdnl3VUFEys7b3h7CxTv5BvdeIAO6RfqAlv=s0-d)
Perezida Sirleaf niwe wa kabiri ugeze i Kigali aje muri iyi nama
This is dummy text. It is not meant to be read. Accordingly, it is difficult to figure out when to end it. But then, this is dummy text. It is not meant to be read. Period.
ConversionConversion EmoticonEmoticon