Mme Johnson Sirleaf wa Liberia nawe ageze i Kigali

Mu masaha y’iki gitondo cyo kuwa gatanu Perezida Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia nawe ageze i Kigali aho aje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe. Abaye umuyobozi w’igihugu wa kabiri ugeze mu Rwanda muri iyi nama nyuma ya Robert Mugabe waraye ageze i Kigali.
Perezida Johnson Sirleaf i Kanombe
Perezida Johnson Sirleaf i Kanombe
Helen Sirleaf yakiriwe na Amb Velentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe imirimo ya East African Community ku ruhande rw’u Rwanda.
Ellen Johnson Sirleaf  w’imyaka 77 ni Perezida Liberia kuva muri Mutarama 2016, uyu mugore akaba afite igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel yahawe mu 2011 kubera guharanira uburenganzira bw’umugore.
Sirleaf niwe mugore wa mbere wabaye Perezida w’igihugu cya Africa.
Mu 2014 Forbes yamushyize ku rutonde rw’abagore 70 bafite ijambo rikomeye ku Isi.
Mme Sirleaf yakiriwe na Mme Rugwabiza
Mme Sirleaf yakiriwe na Mme Rugwabiza
Perezida Sirleaf niwe wa kabiri ugeze i Kigali aje muri iyi nama
Perezida Sirleaf niwe wa kabiri ugeze i Kigali aje muri iyi nama
Previous
Next Post »