Ese koko Knowless yaba atagisezeranye na Clement kubera ko atwite
Ingabire Jeanne d’Arc [Knowless], aherutse mu karere ka Ruhango ku murika Album yise "Queens" ndetse yaboneyeho kubere ka umukwe wabo ariwe Ishimwe Clement usanzwe umutunganyiriza muzika. Benshi bamubonye bemeje ko uyu muhanzikazi yaba atwite ikindi bashingiraho n’uko ku rupapuro rw’ubutumire ntaho bagaragaje bazasezeranira.
JPEG - 49.5 kb
iyi foto iri kwifashishwa yerekana ko Knowless yaba atwite
1. Kuri Invitation ntihagaragara urusengero bazasezeraniramo
Mu gihe amatariki y’ubukwe bw’aba bombi yegereje hari kwibazwa niba Knolwess na Clement, bazabana badasezeranye?. Aha benshi barashingira ku ifoto yagaragaye y’urupapuro rw’ubutumire bwahawe bamwe bazitabira ubukwe bwabo, buzaba ku wa 7 Kanama 2016, aho bigaragara ko kuri ubu butumire hari ho aho baziyakirira ariko nta rusengero bazasezeraniramo rugaragaraho.
Buri wese aribaza nimba koko ibyavuzwe bitaba ari ukuri ko knowless yaba atwite. Abandi bavuga ko kuba atwite aribyo byatumye abayobozi b’itorero aba bombi basengeramo baranze kubasezeranya kuko atwite.
Gusa nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire (Invitation) ziri kugaragara ku mbuga nkoranyambaga niba ari zo koko zigaragaraho Umujyi ubukwe buzaberamo wa Nyamata ariko ntibavuze inzu ibirori bizaberamo.
Byagiye bivugwa ko bazasezeranira mu rusengero rw’ Abadivantisite b’umunsi wa 7 I Nyamirambo, nyuma bakaziyakirira I Nyamata mu karere ka Bugesera.
JPEG - 30.3 kb
Ubutumire ntibugaragaza aho bazasezeranira
2. Knolwess yagiye i Dubai rw’ihishwa.
Knowless yagiye I Dubai mu ibanga rikomeye, bivugwa ko mu byari bimujyanye harimo no kugura bimwe mu birongoranwa azitwaza mu rugo rushya. Ibi byose ngo yabikoraga kugirango bihutishe ubukwe bwabo. Kugeza ubu, uretse guca amarenga ko batifuza ko ibijyanye no gutwita kwa Knowless bitangazwa, ntawemera ngo agire icyo abivugaho.

3. Ibanga rikomeye mu itegurwa ry’ubukwe bwabo
Irembo ryafashwe mu ibanga rikomeye ndetse ibirori bya ‘Bridal Shower’ nabyo byakozwe mu bwiru, amafoto yafashwe nayo arabaze. Umusore n’abazamwambarira na bo gahunda bazikora bucece ndetse ngo inkumi zizagaragira Knowless zizwi na we ubwe mu rwego rwo gukomeza guhisha ibanga.
JPEG - 45 kb
Ubu Knowless afite impeta ku rutoki yambitswe na Clement
Mu mugoroba wo kuwa Kane tariki 26 Gicurasi 2016, nibwo Ishimwe Clement yambitse impeta umukunzi we Butera Knowless bahita banatangaza imbere y’inshuti zabo za hafi ko bazakora ubukwe vuba.http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ese-koko-knowless-yaba-atagisezeranye-na-clement-kubera-ko-atwite
Previous
Next Post »