Umubyeyi wa Zari Hassan yitabye Imana



Nyuma y’uko umugore w’umuherwe Zari Hassan bakunda kwita Zari The Boss Lady akaba n’umugore w’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz, aburiye umugabo we babyaranye abana batatu, kuri ubu umubyeyi we nawe yitabye Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye ko nyina umubyara yitabye Imana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu minis mike ishize nibwo Zari yavugaga ko mama we ameze nabi ndetse ubuzima bwe buri kugerwa ku mashyi, dore ko uyu mubyeyi ngo yaranafite  imyaka 58 yari yaravutse mu 1959.


Ibi bije bikurikirana n’urupfu rw’ uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga waguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika kw’imitsi yo mu mutwe.

Previous
Next Post »