Akon arishimira aho u Rwanda rugeze mu iterambere



Umuhanzi w’igihangange akaba ari n’umushoramari, Aliaume Damala Badara Thiam uzwi nka Akon, witabiriye inama YouthConnect Africa y’urubyiruko ruteraniye i Kigali mu Rwanda yatangaje ko aterwa ishema no kuba yitwa umunyafurika.
Ubwo Akon yaganizaga urubyiruko rusaga 2800 yavuze ko akunda cyane u Rwanda kandi n’ibindi bihugu bya Africa bikwiye kwigiraho, no uguha umwanya abagore kuko ngo aribo batumye u Rwanda ruri ku murongo rugezeho.
Yavuze kandi ko muri iki gihe icyo ashyize imbere ari uko nibura ibice bitandukanye by’icyaro byagenda bibona amashanyarazi binyuze muri gahunda yatangije Akon Lighting Africa, aho agamije gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, mu bihugu bitandukanye, ubu akaba ari ibihugu 15 biri gukorerwamo uyu mushinga.
Previous
Next Post »