Abaguze inkweto za UZURI K&Y bishimiye ishema ihesha ibyakorewe mu Rwanda



Abakiriya b’uruganda rukora inkweto rwa UZURI K&Y Ltd batangaza ko banyuzwe n’ibicuruzwa ndetse na serivisi z’urwo ruganda, ibyo bikaba byerekana ubwiza bw’ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda).
Ikintu cya mbere kigaragaza ugutera imbere kw’uruganda cyangwa ubundi bushabitsi (business) ubwo aribwo bwose ni ukwiyongera ndetse no kunyurwa kw’abakiriya.
Mu gushaka kumenya uburyo Abanyarwanda bishimira ibikorerwa mu Rwanda, IGIHE yegereye abakiriya ba Uzuri K&Y maze bagaragaza uburyo banyurwa n’ubwiza bw’inkweto, uburambe ndetse na serivisi z’uru ruganda kuva batangira kurugurira.
Nibagwire Didacienne, umukiriya wa UZURI K&Y yatangaje ko mu kugura inkweto za z’uru ruganda akururwa n’amabara meza aba yazanywe n’uburyo ziba zikomeye.
Ati “Igituma nkunda inkweto za UZURI K&Y cyane, ni uburyo amabara aba yakoreshejwe mu kugaragaza ubwiza bw’urukweto kandi zikaba zikomeye ndetse zinagaragara neza”.
Nibagwire agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo UZURI K&Y igeze ibikoresho byayo ku isoko mpuzamahanga kuko abona ko byahangana n’iby’ahandi.
Ati “ Ndizera ko igihe kigeze kugira ngo bagere ku isoko mpuzamahanga kuko ibyo bakora ni byiza kandi ubwiza bwabyo burigaragaza.”
Mu marangamutima menshi Daniella Stieghorst yagaragaje ko inkweto za UZURI K&Y zigezweho kandi ari umwihariko w’u Rwanda.
Yavuze ko yatangajwe cyane n’ukuntu aba ari inkweto zidahenze ugereranyije n’uburyo zikoreshwa intoki.
Ati “Uretse kuba inkweto zabo ari nziza, banakwakirana urugwiro ku buryo wumva umeze nk’umwamikazi, mushobora kumva ko ndimo gukabya nyamara ni ko bimeze muzabigerageze mujyeyo murebe”.
Malik Lizinde Shaffy, umunyamahanga waguze inkweto za Uzuri ubwo yari yasuye u Rwanda, yatangaje ko inkweto za Uzuri ari umwihariko agereranyije n’ibindi bintu bitandukanye yari yabonye imbere mu gihugu.
“Inkweto za Sandali (sandals) bakorera imbere mu gihugu zirihariye ,ni nziza kandi wumva zitakubangamiye umeze neza iyo uzambaye.”
Yakomeje avuga ko ari serivisi za UZURI K&Y ndetse n’inkweto zabo byose biba bishimishije umukiriya ku mashami yayo yose.
Undi mukiriya wa Uzuri witwa Boris we ngo yanyuzwe cyane no kubona ibikorwa yakunze ari ibya ba rwiyemezamirimo bakiri bato .
Ati “Nashimishijwe no guhahira ibintu byiza kandi bishya muri ba rwiyemezamirimo bakiri batoya.Kuba ari inkweto zikorerwa mu Rwanda, nziza zidahenze bintera ishema.”
Ku nyurwa kw’abakiriya bigaragaza ko ba nyir’ubwite bakorana umurava n’umuhati kandi bagakora kinyamwuga kugira ngo n’undi wese washaka gutangiza bizinesi abarebereho.
Uruganda rukora inkweto rwa UZURI K&Y Ltd rwashinzwe n’abakobwa babiri aribo Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe.
UZURI K&Y bakora inkweto zitandukanye
UZURI K&Y ikora inkweto buri wese yishimira
Inkweto zikorwa na UZURI K&Y ziba zikoze mu buryo bwa Kinyafurika
Previous
Next Post »

1 comments:

Click here for comments
Anonymous
admin
March 30, 2022 at 3:00 AM ×

~ Heza >>>>> Download Now

>>>>> Download Full

~ Heza >>>>> Download LINK

>>>>> Download Now

~ Heza >>>>> Download Full

>>>>> Download LINK

Congrats bro Anonymous you got PERTAMAX...! hehehehe...
Reply
avatar