Polisi irahiga uwavuze ko agiye kwica umuhanzi Taylor Swift


Igipolisi cyo muri Amerika kirashakisha mu buryo bukomeye umuntu utaramenyekana wavuze ko yamaze gucura umugambi wo kwica umuhanzi Taylor Swift n’inshuti ze eshatu.
Mu butumwa bw’inkurikirane bwatambutse ku rubuga rwa Twitter, uyu mwicanyi yahaga gasopo Taylor Swift amumenyesha ko yitegura gupfa ndetse ngo isaha n’isaha azamwica asoreze ku nshuti ze zirimo umunyamideli Jelena Noura "Gigi" Hadid, Cara Delevingne n’abandi.
TMZ yatangaje ko ubutumwa bw’iterabwoba uyu mwicanyi yoherereje Taylor Swift binyuze kuri Twitter, yagize ati “Ngiye kwica bamwe muri mwebwe!”
Umukunzi wa DJ Calvin Harris na we w’inshuti magara ya Swift yakiriye ubu butumwa bumutera ubwoba ko azishwa. Mu masaha make aba bakobwa bamaze guterwa ubwoba, Gigi Hadid na we yakiriye ubutumwa bugira buti “Abantu bagiye gupfa, bagiye gupfa gupfa gupfa!”
Uwitwa Cara Delevingne, yakiriye ubutumwa kuri Twitter na none bwoherejwe n’uyu mugizi wa nabi bumubwira ngo “Ngiye kwica inshuti zawe kandi ndabyiteguye neza.”
Iyi nkuru imaze gusakara indi nshuti ya Taylor Swift, umunyamideli Chrissy Teigen na we yavuze ko yatewe ubwoba n’umuntu ataramenya wasize amwandikiye ku mbuga nkoranyambaga amubwira ko ashaka kumwivugana.
Taylor Swift yaburiwe ko azicanwa n'inshuti ze
Inzego za Polisi n’izishinzwe kugenza ibyaha bikorerwa kuri internet, ziri gushakisha mu buryo bukomeye uyu muntu wakwirakwije ubu butumwa bw’iterabwoba. Ngo bagiye kwifashisha ubuyobozi bwa Twitter mu gushakisha imyirondoro nyayo y’uyu muntu.
Cara Delevingn ari ku rutonde rw'abamenyeshejwe ko bagomba gupfa
Previous
Next Post »