Amakimbirane hagati ya Kansiime n’umugabo bamaranye imyaka itatu batabyara


Anne Kansiime, umunyarwenya ukomeye muri Uganda aravugwaho kuba mu bibazo by’urudaca n’umugabo we bamaranye imyaka itatu batarabona urubyaro.
Mu Kwakira 2013 Anne Kansiime yashakanye na Gerald Ojok basezerana imbere y’amategeko n’imiryango bahita babana nk’umugabo n’umugore uretse ko nta bana barabyarana.
Ikinyamakuru Big Eye gitangaza ko hari umwuka mubi hagati ya Anne Kansiime na Gerald Ojok ndetse ngo muri iyi minsi urugo rwabo rushobora gusenyuka. Bivugwa ko Kansiime asigaye afitanye agakungu n’umuhanzi Lilian Mbabazi n’undi witwa Karitas, nibo amarana na bo igihe kinini bityo ntabonere umwanya umugabo we.
Umwe mu nshuti zabo yagize ati “Uko ari batatu bararana amajoro mu birori, nta kibonera umwanya umugabo. Ibi ntabwo ari byiza ku muntu nka Anne Kansiime wubatse urugo.”
Ibinyamakuru bimwe byatangaje ko mu bindi bibazo bivugwa mu rugo rwa Anne Kansiime harimo no kuba batabona urubyaro kandi nyina w’umugabo yifuza kubona umwuzukuru.
Ubwo aherutse kuza gukorera igitaramo i Kigali Kansiime yavuze ko umugabo we Gerld Ojok ari we avomamo ibyishimo. Yananyomoje amakuru y’ibibazo bivugwa mu muryango we, icyo gihe yanashimangiye ko atari ingumba nk’uko bivugwa.
Icyo gihe yagize ati, “Ni kenshi twababajwe mu rukundo ariko igihe cyarageze mbona umpoza amarira akampa n’urukundo nifuzaga, Ojok wanjye ndamukunda kuko dufashanya mu buryo nanjye ubwanjye ntasobanura”.
Nubwo itangazamakuru rivuga ko Kansiime yirirwa mu buriri ijoro ryagwa akajya kwishimisha mu tubyiniro n’abandi bagore bananiwe kubaka izabo, we avuga ko abanye neza n’uwo bashakanye.
Ati “Kubera akazi twembi dukora, iyo mpari akenshi na we aba yagiye mu butumwa bw’akazi rero duhora dukumburanye kandi biduha umunezero mu rugo rwacu”.
Barushinze muri 2013, kugeza ubu ntibarabyarana
Previous
Next Post »