Umunyamideli Rupari Cynthia yahawe igihembo gikomeye i Conakry
http://www.igihe.com/imyidagaduro/imideli/article/umunyamideli-rupari-cynthia-yahawe-igihembo-gikomeye-i-conakry


Loading...
Umunyamideli Rupari Cynthia yegukanye igihembo gikomeye mu imurika ry’imideli ryahuje abasaga 30 bakomeye muri Afurika muri Mujyi wa Conackry muri Guinée.
Rupari Cnynthia ni umwe mu bahanzi b’imideli [Fashion designers] bakomeye mu Rwanda, ni we washinze inzu y’imideli ya Rupari Design. Yaserukiye u Rwanda mu birori byahuje abanyamideli bakomeye muri Afurika byitwa Guèssè Fashion Show biherutse kubera mu Murwa Mukuru wa Conakry.
Guèssè Fashion Show, ni imurikamideli ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya kane i Conackry. Ritegurwa n’ihuriro ry’abahanzi b’imideli muri Guinée ryitwa G.S.M.CG [Groupement des Stylistes Modélistes et Créateurs de Guinée].
Yabwiye IGIHE ko ari we muhanzi w’imideli w’umugore witabiriye Guèssè Fashion Show mu barenga mirongo itatu bari baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse abasha kwegukana igihembo nk’uwahize abandi mu kwerekana imbumbe y’imideli [collection] ifite umwihariko.
Yagize ati “Navuye i Kigali mu ijoro ryo kuwa Kane [w’icyumweru gishize] ngerayo kuwa Gatanu nijoro, bantumiye bantunguye gusa nkora uko nshoboye njyayo kuko bitegurwa n’ihuriro ry’abanyamideli bakomeye muri Afurika ku buryo ntari kwirenza ayo mahirwe. Nanagize umugisha ntahana igikombe, urumva ko ari ibintu bikomeye gutsinda mu bantu bangana kuriya kandi b’abahanga.”
Cynthia Rupari yerekanye imideli yabumbiye muri Glamour Collection, yari yiganjemo imyenda yo gusohokana idoze kinyafurika ari nacyo cyamuhesheje amahirwe yo guhabwa igikombe.
Ati “Uretse igikombe nahawe, nyuma wasangaga bose bambaza uko babona iriya myenda nerekanye. Urumva najyanye imyenda cumi n’ibiri gusa, ariko nabonye ko bishoboka kuba nageza ibihangano byanjye hariya.”
Ubwo Cynthia Rupari yashyikirizwaga igihembo cye
Muri Guèssè Fashion Show, Rupari yahuriyemo n’abanyamideli bakomeye barimo abo mu bihugu bya Nigeria, Côte d’Ivoire n’abandi 27 bo muri Guinée.
By’umwihariko ngo yagize amahirwe yo guhuza imishinga n’umunyamideli wambika Umugore wa Perezida wa Côte d’Ivoire, uyu bigeze guhurira iwabo mu 2012 ubwo yari yaserukiye u Rwanda.
Rupari Cynthia ni umwe mu banyamideli babigize umwuga wagiye ahagararira u Rwanda mu imurika ry’imideli mu bihugu bitandukanye. Yanahagarariye u Rwanda mu marushanwa arimo Miss Grand Lacs, East African Model Search n’ahandi.
Yahembwe nk'umuhanzi w'imideli wahize abandi
Yazamuye ibendera ry'u Rwanda nyuma yo kwerekana imideli yahanze
Previous
Next Post »