ACP Badege,Hon Mukantabana, Hon Mukabagwiza…muri 436 barangije muri ILPD

* Hon Rose Mukantabana wahawe n’igihembo nk’umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi,
*Barishimira ko ‘system’ bizemo izabagurira imipaka bagakorera mu karere n’ahandi ku isi,
*Edda Mukabagwiza yavuze ko ubumenyi bakuye muri ILPD buzabafasha kunoza ubutabera,
*Min Busingye ati “ubutabera bukocamye bwatanga inyungu z’akanya gato ariko bugatesha igihugu ikizere”

Nyanza – Mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyamategeko barangije amasomo y’umwuga  yabo mu ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko ILPD barimo abasanzwe mu nzego z’ubuyobizi bukuru bw’u Rwanda nka Hon Rose Mukantabana, Hon Edda Mukabagwiza, CP Gatete Cyprien na ACP Theos Badege, kuri uyu wa 19 Gicurasi Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasabye aba banyamategeko kurangwa n’ubunyangamugayo mu mwuga w’ubunyamategeko.
Busingye yasabye aba banyamategeko kuzarangwa n'ubunyangamugayo
Busingye yasabye aba banyamategeko kuzarangwa n’ubunyangamugayo
Minisitiri Busingye yavuze ko iri shuri ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2006 ryagize uruhare mu kuziba icyuho cyagaragaraga mu mwuga w’amategeko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Min Busingye avuga ko uretse umubare muto w’Abanyamategeko bagaragaraga mu Rwanda, abakoraga uyu mwuga mbere batanahabwaga agaciro bigatuma udakorwa mu buryo bwa kinyamwuga.
Ati “Twabonaga badashobora kujya mu ipiganwa ryo ku isi ndetse mu banyamategeko bacu hatinjiramo abantu b’intiti cyane, n’Abanyarwanda muri rusange badufata nk’abantu babuze ibindi bakora.”
Minisitiri yavuze ko ishuri rya ILPD ryagize uruhare mu guhindura isura y’umwuga w’amategeko mu Rwanda, yavuze ko izi mpinduka zahoze mu nzozi z’abakoraga uyu mwuga.
Min Busingye yabwiye aba banyamategeko ko gukora uyu mwuga w’ubunyamategeko bisaba kurangwa n’ubunyangamugayo bityo ko bakwiye kwirinda kurangwa n’umugayo ndetse ko uzagaragaraho icyasha bizamugaruka.
Min Busingye avuga ko nubwo nta somo ry’ubunyangamugayo ribaho ariko ko buri wese aba asabwa kuritsinda.
Ati “Nta we ndabona ujya muri kaminuza ngo age mu ishami ry’ubunyangamugayo, nyamara ni ryo somo dutsindwa tukaba dutsinzwe ubuziraherezo mu isi no mu ijuru.”
Minisitiri Busingye avuga ko kugeza ubu ubutabera bw’u Rwanda bwizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko inkiko mpuzamahanga n’ibihugu byo hanze bidatinya kohereza abanyabyaha ngo baburanishwe n’Inkiko zo mu Rwanda
Yasabye aba banyamategeko kuzakomeza gusigasira iyi sura nziza y’Ubutabera bw’u Rwanda barangwa n’ubushishozi mu kugira uruhare mu itangwa ry’ubutabera buboneye kuko ingaruka z’ubutabera bubogamye zigera ku gihugu cyose.
Hon Edda Mukabagwiza wigeze kuba Minisitiri w’ubutabera wavuze mu izina ryabasoje amasomo muri ILPD yizeje ko ubumenyi n’ubushobozi bavomye muri iri shuri bizabafasha gukora mu buryo bwa kinyamwuga no kuzamura ibipimo by’ubutabera bw’u Rwanda.
Hon Mukabagwiza ngo amasomo bakuye muri ILPD azabfasha gusiga umurage mwiza
Hon Mukabagwiza ngo amasomo bakuye muri ILPD azabfasha gusiga umurage mwiza
Hon Mukabagwiza ugereranya ubumenyi bahawe n’iri shuri nk’ikiraro kizabageza ku mikorere izatuma basiga umurage mwiza, yavuze ko amasomo bize azatuma bakora mu bwigenge kandi batagira uwo barutisha undi.
Hon Mukabagwiza yifashishije urugero rw’umuhanga William Shakespeare, yizeje ko bazarangwa n’ubunyangamugayo. Ati “ Kubera iyo mpamvu tuzaba dufite ubushobozi bwo kugera ku murage mwiza aho tuzaba turi hose, kuko nta murage w’ubukire nk’ubunyangamugayo.”
Katushabe Mary usanzwe akora umwuga wo kunganira abantu mu mategeko mu Rwanda avuga ko amasomo atangwa na ILPD afasha abanyamategeko kuba bakora umwuga wabo ku ruhando mpuzamahanga kuko iri shuri ritanga amasomo mu byitwa ‘civil Law’ na ‘Common law’.
Ati “Ntitwari twemerewe gukorera muri East Afirca ku buryo busesuye ariko iyi mpamyabumenyi iratabushisha gutambuka imipaka tugakorera no muri aka karere.”
Mu bantu 436 basoje amasomo muri iri shuri barimo Depite Rose Mukantabana wigeze kuyobora Inteko ishinga amategeko (umutwe w’Abadepite) wanahawe igihembo nk’umunyeshuri witwaye neza.
Mu bandi barangije bazwi mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, ACP Theos Badege uyobora ishami rya police rishinzwe iperereza ku byaha na CP Gatete Cyprien ushinzwe ibikorwa (operations) bya police y’u Rwanda.
Abarangije babanje gukora akarasisi
Abarangije babanje gukora akarasisi
Guverineri Munyentwali, umuyobozi wa ILPD Aimable Havugiyaremye na Minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye
Guverineri Munyentwali, umuyobozi wa ILPD Aimable Havugiyaremye na Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye
Bamwe mu barangije muri iri shuri ryigisha abanyamategeko ubunyamwuga barimo Hon Mukantabana(wa kane uvuye ibumoso)
Bamwe mu barangije muri iri shuri ryigisha abanyamategeko ubunyamwuga barimo Hon Mukantabana(wa kane uvuye ibumoso)
Abarangije bose hamwe ni 436
Abarangije bose hamwe ni 436
ACP Theos Badege na Hon Edda Mukabagwiza uyu munsi barangije amasomo yabo muri ILPD
ACP Theos Badege na Hon Edda Mukabagwiza uyu munsi barangije amasomo yabo muri ILPD
Me Athanase Rutabingwa wigeze kuyobora urugaga rw'abavoka na we ari mu bahawe impamyabumenyi
Me Athanase Rutabingwa wigeze kuyobora urugaga rw’abavoka na we ari mu bahawe impamyabumenyi
Commissioner of Police Gatete Cyprien ushinzwe ibikorwa muri Police arimu barangije
Commissioner of Police Gatete Cyprien ushinzwe ibikorwa muri Police arimu barangije
imiryango n'inshuti z'abarangije amasomo yabo
imiryango n’inshuti z’abarangije amasomo yabo
umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza; Dr. Mugisha Sebasaza Innocent ni we watangazaga ku mugaragaro ko aba banyeshuri basoze amasomo yabo
umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza; Dr. Mugisha Sebasaza Innocent ni we watangazaga ku mugaragaro ko aba banyeshuri basoze amasomo yabo
Hon Mukantabana yahembwe nk'umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi
Hon Mukantabana yahembwe nk’umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi
Ifoto rusange ya bamwe mu barangije na Minisitiri w'ubutabera
Ifoto rusange ya bamwe mu barangije na Minisitiri w’ubutabera

ILPD (Institute of Legal Practice and Development)
ILPD itanga amasomo y’ubumenyingiro yisumbuyeho (advanced) ku banyamwuga barangije amategeko muri Kaminuza, ritanga impamyabumenyi mu mategeko ituma uwarangije mu ishami ry’amategeko yinjira mu rugaga rwabakora uwo mwuga, rihugura abacamanza, abavoka n’abagenzacyaha bari mu mwuga.
Ubu mu Rwanda, nta munyamategeko ujya mu rugaga rw’abunganira abantu mu mategeko ataciye muri iri shuri.
Mu banyuze muri iri shuri mu bihe bishize harimo abaturutse no mu bindi bihugu nka Uganda, Kenya na Cameroun kuko ariryo shuri ryonyine ritanga ubumenyi nk’ubu mu karere.
Iri shuri rifite ikicaro i Nyanza, ariko rikanagira ishami mu Mujyi wa Kigali, ryanatangiye kwigishiriza no mu Karere ka Musanze muri INES Ruhengeli.http://www.umuseke.rw/acp-badegehon-mukantabana-hon-mukabagwizamuri-436-barangije-muri-ilpd.html
Previous
Next Post »