Knowless amaze icyumweru i Dubai mu ibanga


Butera Knowless agiye kumara icyumweru mu Mujyi wa Dubai, yagiye abihishe itangazamakuru bitandukanye n’uko asanzwe abigenza iyo agiye mu mahanga haba muri gahunda z’umuziki n’ize bwite.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Knowless ntagaragara mu Mujyi wa Kigali. IGIHE yahawe amakuru ko uyu muhanzi yavuye mu Rwanda kuwa 16 Gicurasi 2016 yerekeza i Dubai.
Muri gahunda zajyanye Knowless i Dubai biravugwa ko hari umuhanzi ukomeye muri Afurika bagiye kunoza ibiganiro ku mushinga bashaka gukorana.
Knowless yahamirije IGIHE ko ari kubarizwa mu Mujyi wa Dubai koko ndetse yemeza ko yagiye muri gahunda ‘zunguka kandi zishamikiye ku muziki’ gusa yirinze kwerura ngo asobanure izo ari zo.
Yagize ati “Ndi i Dubai kuva kuwa Kabiri, nagiye muri gahunda zunguka muri kwa guteza imbere umuziki wanjye no guha abafana ibintu bifite ireme. Ntabwo nabivuga […] ni gahunda ndimo gusa abafana bazabona ikizavamo.”
Yanze kwerura ngo asobanure niba koko ari mu biganiro n’umuhanzi ukomeye bagiye gukorana indirimbo gusa ahamya ko icyamujyanye gifite isano itari kure n’umuziki.
Ati “Bifitanye isano n’umuziki […] Ndi umuhanzi ukora nshakishiriza ahantu hose, mu minsi ishize narimpuze cyane ntegura album yanjye ya Kane. Mu byo ndimo hano harimo n’ibizongera umusaruro kuri album. Byose abafana bazabibona mu gihe cya vuba.”
Knowless yavuze ko yamaze gutunganya indirimbo zizaba zigize album nshya yitegura gushyira hanze mu bitaramo bibiri, icyo azakorera kuri Serena Hotel kuwa 9 Nyakanga 2016 no kuwa 23 Nyakanga 2016 aho avuka mu Ruhango.
Butera Knowless kandi ari mu bahanzi biteguye igitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Kampala kuri Lugogo Cricked ku itariki ya 21 Nzeri 2016 kizahuriramo abahanzi b’ibihangange mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Mu bahanzi bategerejwe i Kampala harimo Knowless uhagarariye u Rwanda, Fally Ipupa uzaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kidum ( Burundi), African Children’s Choir (Kenya), Cindy Sanyu na Maurice Kirya bo muri Uganda.
Previous
Next Post »