Bahati wasubiye kuri waragi yongeye kugaragara mu bihe byiza n’uwahoze ari umukunzi we - AMAFOTO
Hari hashize iminsi havugwa urukundo rw’ibanga
hagati ya Bahati n'uwahoze ari umukunzi we Sandrine nyamara bo
bakabihakana dore ko bahamyaga ko kuva batandukana ntarundi rukundo
bazagirana, ku mugoroba wo kuri uyu 15 Gicurasi 2016 nibwo aba bombi
bafotorewe mu kabari bari mubihe byiza by’urukundo.
Kumva ubuhamya bw’ukuntu batandukanye Bahati yaramaze gufata irembo ni kimwe mu byatumaga abantu bamwumva bakumva ko gusubirana bigoye, gusa ku mugoroba wo kuri uyu 15 Gicurasi 2016 aba bombi bagaragaye bahuje urugwiro mu kabari kamwe ka hano mu mujyi wa Kigali nubwo ntawifuje guhishurira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko biyunze.
Sandra abajijwe n’umunyamakuru wacu yahise agira ati ” Naje kubafana nyine, erega mfana Just Family, nako ndi na manager wabo, ntabwo twiyunze di utibeshya ngo ubivuge ntabyo tugutumye.” Nyuma yo kumva Sandra, Bahati wo muri Just Family we yasabye umunyamakuru wa Inyarwanda.com kwandika ibyo yabonye we yanga kugira icyo abitangazaho. Ati ” Ese urashaka ko nkubwira iki ntanakimwe mbivugaho, icyakora wandike ibyo wabonye.”
Umunyamakuru wari uri mu gitaramo cya Just Family yiboneye n’amaso ye abahanzi bagize itsinda rya Just Family batahana na Sandra mu modoka imwe dore ko yari arikumwe na Bahati aho yajyaga hose.
Bahati warizwaga n'ibyaha bye
Uyu mukobwa yakunze kuba iruhande rwa Bahati yaba mu gakiza no mu buryohe bw'isi, aha yari yaje kumushyigikira mu rusengero ubwo yamurikaga album ya gospel
ConversionConversion EmoticonEmoticon