Drones zizagabanya ‘risks’ n’amaraso yangizwaga adatewe abarwayi – Dr. Binagwaho

*Imwe muri izi Zipline drones, yeretswe Abanyarwanda n’amahanga tariki ya 13 Gicurasi 2016,
*Zifite ubushobozi bwo gutwara Kg 1,5 zizajya zizatangira zikorera mu Bitaro (Hospital) 20 zizagere no kuri 45 byose mu gihugu.
*Dr Binagwaho avuga ko izi Drones zizagabanya ingano y’amaraso, ahenze cyane yangirikaga adatewe abarwayi.
Mu kiganiro kigamije kuvuga ku bibazo biri mu buzima, Dr Agnes Binagwaho, Minisitiri w’Ubuzima, yasobanuye ko drones, zigiye gukoreshwa mu bijyanye no kugeza amaraso kwa muganga, uretse kugabanya igihe, ngo zizafasha ko ububiko bw’amaraso bugabanuka kandi n’ingano y’amaraso yangirikaga adatewe Abanyarwanda izagabanuka.
Minisitiri w'Ubuzima Dr Agnes Binagwaho/UMUSEKE
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho/UMUSEKE
Mu nkuru ivuga ku kwerekana imwe muri izo drones za zipline, Umuseke wasohoye, abenshi mu basomyi bagaragazaga ko umushinga wo gukoresha drones mu Rwanda mu kugeza amaraso ku kigonderabuzima, utari ukenewe bitewe n’uko Ibigo Nderabuzima byemererwa gutera amaraso ari bikeye mu Rwanda (biriri gusa).
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ubutumwa butatanzwe neza bitewe nguhindura indimi aho Abanyamarika bo muri Zipline bavuga Health Facility (mu gihundura mu Kinyarwanda hakumvikana Ikigo Nderabuzima), ariko yasobanuye ko indege za Drones zizakorera mu Bitaro (Hospital) 21 kuva mu mpera za 2016, kugeza ubwo zizafasha kugeza amaraso ku Bitaro 45 byose mu gihugu.
Dr Binagwaho yagize ati “Ntitwahinduye politiki yacu (aho gutera umurwayi amaraso bikorerwa ku Bitaro), twahinduye uburyo bwo kugeza amaraso aho akenewe, kugira ngo ahagere vuba akoreshwe.”
Yavuze ko Drones igihe kinini zizakoresha ngo amaraso agezwe ku Bitaro ari iminota 45, kandi ngo byari bigoye mu bice bimwe na bimwe by’igihugu ko amaraso ahagera.
Yavuze ko uretse kuba Drones zizafasha kwihutisha amaraso kugera aho akenewe, ngo zizagabanya ingano y’amaraso byasabaga ko amasashe menshi aba ari mu Bitaro cyangwa mu bubiko butandukanye.
Ati “Kugira ngo umuntu yizere ko ku Bitaro hari amaraso ahagije agomba gutangwa mu minota 45, byasabaga ko haba hari ‘stock’ ihagije y’amaraso. Ubu, hashobora kuba hari ahantu habiri cyangwa hatatu hari ububiko (stock) y’amaraso, hakaba hafasha buri wese mu Rwanda, ibyo na byo byitaweho kuko kugira ngo umuntu yizere ko hari amaraso ahagije mu gihugu, abika menshi.”
Impamvu, ngo ni uko abantu bagira amaraso afite ubwoko (Groupe Sanguins), butandukanye, kugira ngo buri muntu azabone amaraso ye, mbere byasabaga ko buri hantu haba hari ubwoko buhura n’ubwo afite muri ‘stock’iri aho.
Ati “Ubu ntituzaba tugikeneye kugira ubwo bubiko (stock), ahubwo ushobora kugira bukeya kandi ugafasha abaturage. Buri mwaka, kugira ngo twizere ko tuzafasha abaturage neza, byasabaga ko tugira amaraso angana na 6% twabitse byadusabaga ko tuyangiza (kumena/ gutwika hisunzwe amategeko abigenga).”
Yavuze ko amaraso ari ikintu gikomeye (Precieux), ntabwo tuzongera gukenera ko hari amaraso yangizwa adakoreshejwe, kuko bizasaba ko tugira ububiko bukeya, ahantu hekaya mu Rwanda.
Ati “Si uko Ibitaro byashoboraga kubura amaraso mu buryo bwihutirwa, ahubwo ni no kugira ngo amaraso afatwe neza hakoreshwe akenewe, kuko arahenze cyane, kandi tuzaba twabonye uburyo bushya bwo kuyatwara. Ni ikintu gikomeye.”
Dr Binagwaho yavuze ko mu Rwanda ibitaro bitabura amaraso, kuko ahari ahagije, ariko ngo hari ubwo haba impanuka ugasanga Ibitaro bikeneye amaraso azaturuka kure, bizaba ngombwa ko ahagerezwa igihe.
Ati “Abantu batanga amaraso yabo ku buntu kuko ni igikorwa cy’ubwitange, ariko kugira ngo amaraso atunganywe, bitwara amafaranga menshi. Isashe imwe y’amaraso itwara amafaranga y’u Rwanda 67 000 n’uwbo ayo maraso aba ari impano, kugira ububiko buke bw’amaraso, bizadufasha kuzigama menshi no kuvura neza abantu bacu.”
Igituma amaraso ahenda, ngo ni ibizamini akorerwa mbere yo gukoreshwa, amasashe abikwamo n’ibindi biherekeza kuyakoresha (traitement).
Umwe mu nzobere mu bijyanye n’imikoreshereze y’amaraso mu Kigo cy’Ubuzima RBC, yabwiye Umuseke ko kubika amaraso bigorana bitewe n’ubushyuhe buri maraso asaba bitewe n’uko yatunganyijwe (yabitswe hari bimwe mu biyagize byavanywemo).
U Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kizaba gikorerwamo drones mu bijyanye no kugeza amaraso kwa muganga, izi drones zizatangwa n’ikigo Zipline cyo muri America, nyuma yo kugirana amasezerano n’u Rwanda.
Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2016 abo muri Zipline bazaba bari mu Rwanda mu mirimo y’ibanze ijyanye no kugira ngo izo drones zizatangire gukora, muri Ugushyingo 2016 izibarirwa hagati ya 12 na 15 ngo zizatangira gukora ako kazi mu Bitaro 21.http://www.umuseke.rw/drones-zizagabanya-risks-namaraso-yangizwaga-adatewe-abarwayi-dr-binagwaho.html
Previous
Next Post »