Umuraperi Drake niwe uyoboye urutonde rw’abahanzi bafite indirimbo zumvishwe cyane ku isi

Umuhanzi munjyana ya Hip hop Drake ukomoka muri Canada ayoboye abahanzi bose bafite indirimbo ku rubuga rwa Spotify rufatwa nk’ikusanyirizo ry’ibihangano by’abahanzi bo ku Isi, rukaba umuyoboro abantu bumviraho indirimbo.
Umuhanzi Drake umaze iminsi ayoboye urutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe kurusha izindi kuri Billboard, ni na we wa mbere kuri Spotify. Album ya Drake yitwa “Views” yaje ku mwanya wa mbere mu zumviswe cyane muri 2016, kuva yagera kuri uru rubuga imaze kumvwa inshuro miliyari 3,21.
Swerves-of-2015-drake-hotline-bling
Album “Views” ya Drake yasohotse kuwa 29 Mata 2016, yabanje kuyishyira kuri Apple Music yemera ko ijya ku rubuga rwa Spotify nyuma y’ibyumweru bibiri. Mu gihe gito ihamaze, iyi album ifite indirimbo zakundwakajwe ndetse ziri mu ziyoboye izumvwa cyane kuri uru rubuga.
Justin Bieber wari umaze amezi agera muri atandatu yihariye umwanya wa mbere nk’umuhanzi wumvwa cyane ku rubuga rwa Spotify, ni uwa kabiri na miliyari 3,18 nk’uko urubuga rwa Kworb rwakoze ibarura rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi.
Ed Sheeran, Umwongereza uri mu bahanzi ba mbere bagira indirimbo zumvwa cyane kuri Spotify, yaje ku mwanya wa Gatatu na miliyari 2,15.
Urubuga Kworb rwakoze ibarura rugendeye ku mibare rwakusanyije mu ndirimbo magana abiri za mbere zumviswe kurusha izindi.
drake-mad
Mu ndirimbo zigize album “Views” ya Drake harimo izumviswe inshuro zirenga miliyoni 245,1 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa kuva kuwa 29 Mata 2016 ari nabwo yagiye hanze igahita ivana ku ntebe “Purpose” ya Justin Bieber.
Album ya Drake iri ku mwanya wa mbere muri album zose zasohotse muri 2016 zagurishijwe kopi nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko imibare ya Nielsen Music ibigaragaza.
drake-headlining-wireless-10-birthday-festival-london
Spotify ni iyo muri Swede,yashinzwe na Daniel Ek afatanyije na Martin Lorentzon muri 2006. Ubu ifite icyicaro i Stockholm/London, ifite abakozi basaga igihumbi na magana atanu.http://ibyamamare.com/umuraperi-drake-niwe-uyoboye-urutonde-rwabahanzi-bafite-indirimbo-zumvishwe-cyane-ku-isi/
Previous
Next Post »