Umukinnyi w’Umunyarwanda yashyizwe mu gitabo cy’abesheje umuhigo ku isi
Dusingizimana Eric umukinnyi w’Umunyarwanda ukina Cricket, yashyizwe mu gitabo cy’abantu besheje umuhigo ku isi (Guinness World Records) nyuma yo kumara amasaha 51 mu gihe cy’iminsi itatu atera agapira ka Cricket.
Dusingizimana yaciye ako kumara amasaha 51 akina, akura ku ntebe y’icyubahiro umuhinde witwa Virag Male wari uyicayeho, we wamaze amasaha 50.
Mukagahunga Beatha, umubyeyi we nawe wasazwe n’ibyishimo ko umwana we yanditswe mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku rwego rw’isi, yavuze ko bimunejeje, kandi bitamutunguye kuko umuhungu we yakuranye ishyaka muri byose.
Akomeza avuga ko umuhungu we yakunze uyu mukino umuhesheje ishema ku isi yatangiye kuwukunda ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
Yakomeje avuga ko umuhungu we atahwemye gukunda cricket no kuyikina nubwo mbere nta nyungu yawukuragamo.
Byaje no gukomeza, agera aho atangira kuwumenyekanamo mu Rwanda. Ubu ni umukinnyi ukunze kwitabira amarushanwa harimo aya mbere mu Rwanda no hanze yarwo, akaba yari na Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Cricket.
Minisitiri ushinzwe Siporo, Uwacu Juliienne, yavuze ko uretse kuri Dusingizimana, no ku gihugu bifite icyo bivuze.
Mu bamufashije gukina, harimo ibikomerezwa nk’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Tony Blair, wari no mu nama yiga ku bukungu bwa Afurika (World Economic Forum on Africa).
Nyuma y’iminota mike Dusingizimana yegukanye intsinzi, Tony Blair, abinyujije kuri Twitter yamushimiye, agaragaza ko yishimye, akaba nawe ari mu bamutereye udupira.
Naho Minisitiri wa Siporo Uwacu Juliienne , yabwiye abanyamakuru ko igikorwa Dusingizimana yakoze ari ingirakamaro cyane.
Yagize ati “Kirashimishije cyane kuba Umunyarwanda ashobora kwesa agahigo ku mukino nk’uyu Abanyarwanda benshi batamenyereye hano.”
Uwacu yashimiye Dusingizimana ku muhate yagize ku giti cye, anashimira Abanyarwanda bose bamufashije. Anavuga ko kuba yasheje umuhigo bizagira uruhare mu gushyiraho ibikorwaremezo by’uyu mukino no kuwumenyekanisha, ati“ni intangiriro nziza kuba dushyizeho agahigo ku isi.”
Guinness World Records kandi ntabwo yemera umuhigo w’UBWIZA kuko ngo budashobora gupimwa mu buryo bw’intabera n’abantu.
Mushiki we na Maman we (hagati) hamwe n’umuturanyi nabo bahageze ngo bamushyigikire
Umugabo mu kanya ahawe ko kuruhuka yinanuraga agakomeza
Habura nk’igihe cy’amasaha abiri Minisitiri Uwacu Julienne yahise ahagera nawe
Yabikoze neza cyane kuko nawe asanzwe ari umukinnyi wa Cricket
Uyu uri imbere ni mushiki we ugiye kumuterera agapira ‘balling’
Yabikoze neza cyane kuko nawe asanzwe ari umukinnyi wa Cricket
Umugore we (iburyo) yicaye nawe aruhuka kuko anatwite
Habura iminota itagera kuri 30 muri Stade hinjiye umunyacyubahiro Andrew Mitchell uri mu Rwanda mu nama ya WEF
Nawe yahise akuramo ngo amutere agapira
Umugore we n’ubwo atwite nawe yaje aratera
Nyina nawe yaje atera agapira umuhungu we
Uyu ni Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda William Gelling atera agapira
Andrew Mitchell atera agapira kuri uyu musore, haburaga iminota micye cyane ngo yese agahigo
Dusingizimana yari akigarura udupira
Habura amasegonda ngo yuzuze amasaha 51
Byemewe! Ubu niwe wari umaze igihe kinini akora uyu murimo
Byari ibyishimo bikomeye cyane
Na Miss Rwanda yariho abyishimira
Tony Blair yahise yandika kuri Twitter ashimira uyu musore ku muhigo yakoze
Byari ibyishimo bikomeye kuri Dusingizimana na Mme uri iruhande rwe
ConversionConversion EmoticonEmoticon