Urban Boyz yashimye igikombe yahawe inisegura ku gasuzuguro ishinjwa
Ugereranyije n’umubare w’abahanzi bari batumiwe ukanareba ababashije kuhagera usanga harimo ikinyuranyo kinini. Abantu batanu bagenewe ibihembo na bo nta n’umwe wabashije kuhagera nyamara bari barahawe ubutumire.
Mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa harimo Charly & Nina, Danny Nanone, M1, Knowless, Davis D, Asinah, Serge Iyamuremye, Khizz, Patient Bizimana, Oda Pacc, Dj Pius n’abandi.
Humble Jizzo, umwe mu bagize Urban Boyz yiseguye avuga ko nubwo benshi babifashe nk’agasuzuguro kuba iri tsinda ritaritabiriye igikorwa cya Sandra Teta na Uwase Vanessa. Yavuze ko kuba batarabashije kwitabira byatewe na gahunda z’uruhururirane zatumye batabasha kuboneka ngo banafate igikombe bahawe.
Ati “Ntabwo Urban Boyz twasuzuguye igikorwa, numvise abantu barabifashe nabi ariko no mu busanzwe twebwe ntabwo dusuzugura. Ni gahunda nyinshi zatumye bitugora, ibyo twarimo byarangiye bwije ntitwahaboneka ariko icy’ingenzi ni uko twanashimiye abaduhaye igikombe. Ni igikorwa cyiza bakoze kuko gishyira itafari ku iterambere ry’umuziki.”
Urban Boyz yahawe igihembo cy’umuhanzi witwaye neza kurusha abandi [Industry Night Best Artist of The Year]. Mu bandi bahawe ibihembo harimo Denis Nsanzamahoro [Rwasa] yabaye umukinnyi mwiza wa filime, Sugira Ernest yahawe icy’umukinnyi w’umwaka , Patient Bizimana aba umuhanzi w’umwaka mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana naho Jeannine Dusabe yahembwe nk’Indashyikirwa mu by’imideli.
Urban Boyz ivuga ko igikombe bahawe muri Industry Night cyongeye kubaremamo icyizere ko bafite amahirwe yo kuzahabwa igikombe cya Primus Guma Guma Super Star hejuru ya byose bakaba biyumvamo imbaraga zo kugitwara.
Ati “Kiriya gikombe cyaradukomeje cyane, ni kimwe mu byongeye kutwereka ko byose bishoboka. Nko mu gitaramo cya Roadshow twitegura gukora i Nyamirambo dufite icyizere cyane ko tuzahava dukoze akazi neza, hariya ni mu baturanye ni iwacu niho tuba.”
DJ Denischeetah ni we wafashe igikombe cya Urban Boyz mu birori bya Industry Night
Urban Boyz yavuze ko igikombe bahawe muri Industry Night cyabongereye imbaraga n'icyizere byo gutwara PGGSS
Ibirori bya Industry Night byitabiriwe n'umubare munini w'abiganjemo abatari ibyamamarehttp://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/urban-boyz/amakuru/article/urban-boyz-yashimye-igikombe-yahawe-inisegura-ku-gasuzuguro-ishinjwa
ConversionConversion EmoticonEmoticon