Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Billboard Music Awards
 


Mu ijoro ryakeye i Las Vegas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika haraye hatanzwe ibihembo bikomeye mu muziki bizwi ku izina rya Billboard Music Awards umwaka wa 2016 aho umuhanzi The Weeknd yegukanye byinshi.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Billboard, muri ibi bihembo umuhanzi The Weeknd ni we waraye wegukanye ibihembo byinshi aho yatahanye umunani byose harimo igikomeye cyane cya Top Hot 100 Artist.
Umwongerezakazi Adele yatahanye ibihembo bitanu birimo icya Top Artist of the Year ndetse na album ye “25” yahawe igihembo cy’iyahize izasohotse mu mwaka wa 2016.
Ku nshuro ya Gatatu, umuraperi Ludacris yayoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Billboard Music Awards, yari afatanyije n’umuhanzi mugenzi we Ciara.
Ibirori byitabiriwe n’amazina akomeye mu muziki wo ku Isi, ndetse abahanzi barimo Britney Spears, Justin Bieber, Madonna, Celine Dion, P!nk, Ariana Grande, na Demi Lovato baririmbye. By’umwihariko Madonna yakoze umuhango wo kwibuka Prince uherutse kwitaba Imana.
The Weeknd yegukanye ibihembo umunani
Ibihembo bya Billboard Music Awards byatangiye gutangwa mu mwaka w’1990, icyo gihe umuhanzi w’umwaka yabaye MC Hammer . Mu myaka itanu ishize, muri 2011 Lady Gaga ni we wabaye umuhanzi w’umwaka, muri 2012 aba Adele , 2013 aba Taylor Swift, mu mwaka wa 2014 aba Justin Timberlake.
Muri 2015 Taylor Swift yongeye kuba umuhanzi w’umwaka gusa muri 2016 yabaye Adele, uri mu bahanzi bavuzwe cyane ku Isi kubera indirimbo ze nka “Hallo” n’izindi zasohotse kuri album ye “25”.
Urutonde rw’abahawe ibihembo muri Billboard Music Awards:
Millennium Award: Britney Spears
Icon Award: Celine Dion
Top Artist: Adele
Top New Artist: Fetty Wap
Top Male Artist: Justin Bieber
Top Female Artist: Adele
Top Duo/Group: One Direction
Top Billboard 200 Artist: Adele
Top Hot 100 Artist: The Weeknd
Top Song Sales Artist: The Weeknd
Top Radio Songs Artist: The Weeknd
Top Streaming Songs Artist: The Weeknd
Top Social Media Artist: Justin Bieber
Top Touring Artist: Taylor Swift
Top R&B Artist: The Weeknd
Top Rap Artist: Drake
Top Country Artist: Luke Bryan
Top Rock Artist: twenty one pilots
Top Latin Artist: Romeo Santos
Top Dance/Electronic Artist: David Guetta
Top Christina Artist: Hillsong United
Top Gospel Artist: Kirk Franklin
Top Billboard 200 Album: Adele, 25
Top Soundtrack: Pitch Perfect 2
Top R&B Album: The Weeknd, Beauty Behind the Madness
Celine Dion aherutse gupfusha umugabo yahawe igihembo cya Icon Award
Britney Spears ari mu bahanzi baririmbye
Previous
Next Post »