Umutare Gaby yinjiranye umutima udiha muri Guma Guma
Mu gitaramo cya mbere cya PGGSS cyabereye i Gicumbi yabanje kugira ubwoba abonye uburyo abafana buzuye stade. Yari inshuro ya mbere kwibona ahagaze imbere y’abantu barenga ibihumbi makumyabiri aririmba ari nacyo cyamubujije amahwemo mbere yo kujya ku rubyiniro gusa bagenzi be babimenyereye bamushyizemo akanyabugabo.
Yagize ati “Nkigera i Gicumbi nabanje kugira ubwoba bwinshi cyane gusa mu bahanzi turi kumwe mu irushanwa navuga ko hari abamfashije ntavuze amazina hano ariko ntibyari byoroshye. Ni ubwa mbere nari ngiye kuririmbira abantu bagera mu bihumbi mirongo itatu, byabanje kuntera ubwoba ariko biza kugabanuka.”
Yongeraho ati “Mu bahanzi turi kumwe mu irushanwa ubona ko harimo urukundo bitandukanye n’uko nabikekaga mbere. Nagize ubwoba bukomeye cyane nkigera mu irushanwa, numvaga ntazabishobora, numvaga nyine ari ibintu bindemereye cyane kubona imbaga y’abafana bangana kuriya, byanteye ubwoba numvaga bisa nk’aho ijuru ringwiriye ariko bakuru banjye bantera imbaraga mbona mvuyeyo amahoro.”
Mu byamugoye cyane mu gitaramo cya mbere cyabereye i Gicumbi, Umutare Gaby avuga ko yari afite umunaniro ukomeye ku bw’amajoro yari amaze iminsi arara ntaruhuke uko bikwiye.
Nubwo atibonamo ubushobozi bwo guhita atwara umwanya wa mbere muri PGGSS, Umutare Gaby avuga ko yifuza kuza mu ba mbere bazaba baritwaye neza. Yiha icyizere cyo kuzaza imbere ashingiye ku bushobozi afite mu miririmbire n’uko yitwara imbere y’abafana.
ConversionConversion EmoticonEmoticon