Tom Close yongeye gukora indirimbo yahimbiye Umugore we Tricia

Byararangiye, Umugabo uhiriwe n’izindi ndirimbo nizo Tom Close yagiye ashyira hanze zigenewe abakundana muri rusange ariko inganzo akayikomora mu mibanire ye n’umugore we Tricia.
Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2013, nibwo Tom Close yambikanye impeta na Tricia Niyonshuti. Ku munsi w’ubukwe bwabo nibwo Tom yaririmbiye Tricia ’Byararangiye’, indirimbo yamuhimbiye. Muri Gashyantare 2015 nibwo uyu muhanzi yongeye guhamya umubano mwiza, urugwiro, ibyishimo n’umunezero birangwa mu rugo rwabo, ahimba iyitwa ’Umugabo uhiriwe’.
Nyuma y’imyaka 3 babana,….urukundo ruracyakura,...

Kuri iki cyumweru  tariki 15 Gicurasi 2016 nibwo Tom Close yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise ’Malayika murinzi ’. Nubwo yayigeneye abakundana bose, Tom Close yatangarije inyarwanda.com ko nayo yayihimbye bitewe n’umubano mwiza abanye n’umugore we. Ati “ Ni indirimbo nakoreye abakunda bose muri rusange  ariko inspiration  nyamukuru nayikomoye kuri madamu wanjye.”
Si Tom Close ukunda kugaragaza ko yahiriwe kuko n'umugore we Tricia adahwema kwerekana ko yaguye ahashashe nyuma yo gushakana na Tom Close, abinyujije mu magambo y'urukundo akunda kumugenera.
Iyo ubajije Tom Close inkomoko y’imibanire ye myiza akomeje kugirana n’umugore we, agusubiza ko byose bituruka ku Mana. Ati “ Byose tubikesha Imana. Niyo yamumpaye, idufasha no guhuza muri byose. Umugore wanjye ni we nshuti yanjye ya mbere ariko Imana ikaba umuyobozi wacu.”

Tom Close avuga ko urugo ruri kumwe n’Imana  ari cyo kintu cyiza kibaho ku isi. Babifashijwemo n’ubufatanye, gusenga no kuzuzanya muri byose, Tom Close yemeza ko aribyo bibafasha kugumana ubumwe no kwishimira urugo hamwe n’umwana wabo Ella. Kubwe ahamya ko no mu gihe kizaza azakomeza gushyira hanze izindi ndirimbo abitewe n’uburyo umugore we yamubereye umugisha.
Akomeje kwitegura gushyira hanze album ya 7
Indirimbo Malayika murinzi  ije ikurikira ‘Zero distance’ Tom Close yafatanyije na Eddy Kenzo,’Uramutse wemeye’,’Nijaribu’ zose zizaba zikubiye kuri album ya 7 Tom akomeje kwitegura gushyira hanze. Mu mpera z'uyu mwaka nibwo ateganya ko yaba yarangiye, ndetse ngo bimushobokeye akaba aribwo yayimurika.
Album ya 7 izaba ije ikurikira  iyo yise ‘Isi’ ya 5 na ‘Ndakubona’ya 6. Zombi yazimurikiye rimwe  tariki 06/12/2014 mu gitaramo cyabereye muri  Kigali serena Hotel.
Previous
Next Post »