Alarme Ministries igiye gukorera ibitaramo Kigali na Goma
Alarme Ministries izakora ibitaramo bitandukanye mu Mujyi wa
Kigali no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri Stade des
Volcans mu Mujyi wa Goma n’ahandi.
Umuyobozi wa Alarme Ministries, Mazeze Charles yavuze ko ibi bitaramo bije bikurikiye ibindi bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa bakoraga muri Mutarama 2016.
Yagize ati “ Ni gahunda dufite yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, twari twarayitangiye muri Mutarama uyu mwaka , tuzayisoza mu Kuboza 2016. Indi gahunda abantu batuziho cyane ni ibitaramo by’ivugabutumwa, dufite ibitaramo bibiri mbere y’uko igihembo cyacu cy’akazi kirangira.”
Mazeze Charles yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016 bazakorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali ahitwa kuri Four Square Gospel church ku Kimironko nyuma bakazakora n’ibindi cyo kimwe n’ibikorwa by’ivugabutumwa bazakorera mu Mujyi wa Goma.
Ati “Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2016 dufite igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana. Kizamara amasaha cumi n’abiri, kizatangira saa mbili za mu gitondo kigeze saa mbili z’ijoro.”
Alarme Ministries izafatanya n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana arimo Healing Worship team, Gisubizo Ministries, Rehoboth Ministries n’abandi benshi.
Ku Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2016 Alarme Ministries izaririmba mu muhango wo gusengera abapasiteri mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba.
Alarme Ministries kandi izakorera igitaramo kinini mu Mujyi wa Goma kuwa 29 Gicurasi 2016, kigamije guhumuriz abagizweho ingaruka n’intambara z’urudaca zabaye muri Congo. Iki gitaramo kizaba gifite insanganyamatsiko iti « Ku rwacu ruhande nibishoboka tubane n’abantu bose amahoro (Abaroma 12 :18)’.
Mazeze Charles ati:” I Goma tuhafite igitaramo kinini kizabera kuri
Stade des Volcans. Impamvu twahisemo iki cyanditwe n’iyi
nsanganyamatsiko , Muzi ko congo yigeze igira ibibazo by’intambara,
by’akavuyo kenshi, kandi hariyo abakirisito benshi, hanyuma nka Alarme
dusanga byaba byiza tuganiriye kuri iyi nsanganyamatsiko n’abatuye iki
gihugu kandi tukabashyira ubutumwa bw’ihumure dukoresheje ijambo
ry’Imana.”http://www.igihe.com/imyidagaduro/gospel/article/alarme-ministries-igiye-gukorera-ibitaramo-kigali-na-goma
Umuyobozi wa Alarme Ministries, Mazeze Charles yavuze ko ibi bitaramo bije bikurikiye ibindi bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa bakoraga muri Mutarama 2016.
Yagize ati “ Ni gahunda dufite yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, twari twarayitangiye muri Mutarama uyu mwaka , tuzayisoza mu Kuboza 2016. Indi gahunda abantu batuziho cyane ni ibitaramo by’ivugabutumwa, dufite ibitaramo bibiri mbere y’uko igihembo cyacu cy’akazi kirangira.”
Mazeze Charles yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016 bazakorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali ahitwa kuri Four Square Gospel church ku Kimironko nyuma bakazakora n’ibindi cyo kimwe n’ibikorwa by’ivugabutumwa bazakorera mu Mujyi wa Goma.
Ati “Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2016 dufite igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana. Kizamara amasaha cumi n’abiri, kizatangira saa mbili za mu gitondo kigeze saa mbili z’ijoro.”
Alarme Ministries izafatanya n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana arimo Healing Worship team, Gisubizo Ministries, Rehoboth Ministries n’abandi benshi.
Ku Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2016 Alarme Ministries izaririmba mu muhango wo gusengera abapasiteri mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba.
Alarme Ministries kandi izakorera igitaramo kinini mu Mujyi wa Goma kuwa 29 Gicurasi 2016, kigamije guhumuriz abagizweho ingaruka n’intambara z’urudaca zabaye muri Congo. Iki gitaramo kizaba gifite insanganyamatsiko iti « Ku rwacu ruhande nibishoboka tubane n’abantu bose amahoro (Abaroma 12 :18)’.
ConversionConversion EmoticonEmoticon