Indege ya EgyptAir yari irimo abantu 66 yaburiwe irengero ku byuma bya ‘Radar’
Indege ya kompanyi yo mu Misiri (EgyptAir),
yari ivuye mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris yerekeje mu Misiri i Cairo,
yaburiwe irengero ku byuma bigenzura indege(Radar) irimo abantu 66
nk’uko ubuyobozi b’iyi kompanyi bubitangaza.
Muri aba bagenzi harimo Abanyamisiri 30, Abafaransa 15, Abantu 2 bakomoka muri Iraq n’abandi bakomoka mu bihugu binyuranye nka Canada, Kuwait, Algeria, Sudan, Chad na Portugal.
Ikinyamakuru The Guardian mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti’ EgyptAir flight MS804 disappears from radar between Paris and Cairo’, cyatangaje ko iyi ndege yahagurutse ku kibuga cya Charles de Gaulle, i Paris mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ku isaha saa tatu n’iminota icyenda ku isaha ngengamasaha(GMT), ni ukuvuga saa tanu n’iminota icyenda zo mu Rwanda, ari nazo saha z’i Paris . Kugaraga kwanyuma ku byuma bya ‘Radar’ kwabaye ku isaha ya saa kumi na makumyabiri n’itandatu za mu gitondo ku isaha yo mu Misiri.
ConversionConversion EmoticonEmoticon