Lynn, ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko akaba ari we wavugwagaho kwigarurira umutima wa Diamond muri iyi minsi, bakanongeraho ko baryamabye.
Ku ruhande rwa Diamond, yahakanye ayo makuru ndetse anayita ibihuha, ati: “Ibivugwa ntabwo ari ukuri nk’uko benshi babitekereza, Kuba ari umukobwa mwiza ntacyo nabikoraho, kandi kuba yaramenyekanye ni icyerekana ko nshoboye”.
Uyu mukobwa yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Kwetu y’umuhanzi Raymond, amajwi yayo akaba yaratunganyirijwe muri Wasafi records, studio ya Diamond nawe asanzwe akoreramo umuzik we.
Nk’uko byatangajwe ba Bongo 5, byavugwaga ko urukundo rwa Diamond na Zari rubangamiwe cyane n’uwo mukobwa w’uburanga ndetse binavugwa ko Zari arimo gushengurwa n’izo nkuru.
Izi nkuru zavugwaga kuri aba bombi, zagiye zinakurura guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga hagati y’abafana ba Diamond bamwe babifata nk’ibihuha mu gihe abandi babyemezaga nk’ukuri.
Bags and braids at Kampala Ice Cream and Cake festival
Added 17th May 2016 02:57 PM
ConversionConversion EmoticonEmoticon