USA: Umugabo uherutse guhabwa igitsina cy’undi muntu aratanga icyizere

Thomas Manning yishimiye ko igitsina yahawe n’abaganga kirimo gukora neza
Umugabo w’umunya Amerika witwa Thomas Manning abaganga baherutse guha igitsina gishya yatangaje ko afite icyizere ko icyo gikorwa cy’abaganga kizaba ingirakamaro ku bagabo bafite ibitsina byangijwe n’indwara zitandukanye.
Igitsina cy’uyu mugabo w’imyaka 64 y’amavuko ngo cyafashwe n’indwara ya kanseri mu 2012 nyuma agira igitekerezo cyo kugicishaho agahabwa ikindi n’abaganga.
Igikorwa cyo gusimbuza iki gitsina (Operation) cyakozwe ku itariki ya 8 n’iya 9 Gicurasi uyu mwaka, ngo cyatwaye inzobere z’abaganga amasaha 15.
Kuri ubu uyu mugabo aratangaza ko yumva igitsina yahawe kiri gukora neza akumva yishimiye ko yongeye gusubirana ubuzima yahoranye.
Uyu mugabo yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko ikimubabaje ari uko yagombye gutegereza ko hagira undi mugabo upfa kugira ngo abaganga babone igitsina cyo kumuha.
Mbere ya Manning hari undi mugabo wahawe igitsina gishya mu Bushinwa naho undi wabikorewe aturuka muri Afurika y’epfo.
Kuri ubu kandi uyu mugabo aragira inama abandi bagabo baba bafite ikibazo nk’icyo yari afite yo kugana abaganga bakabakemurira ikibazo.
Previous
Next Post »