Nyabugogo yuzuye, umuhanda Kigali – Muhanga urafunze. Abandi bantu bishwe n’ibiza

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nta modoka iri kurenga ahazwi nko ku Giti cy’inyoni kubera kuzura bikibije k’umugezi wa Nyabugogo warenze ingobyi yawo ukinjira mu muhanda. Abandi bantu bagera kuri barindwi bapfuye bazize inkangu n’impamvu zivuye ku mvura nyinshi.

Urenze ikiraro cya Nyabarongo amazi yarenze umuhanda
Urenze ikiraro cya Nyabarongo amazi yarenze umuhanda
Ibinyabiziga byerekeza mu Ntara y’Amajyepfo biturutse i Kigali byose nta kiri kurenga aha ku giti cy’inyoni ahari umurongo muremure w’imodoka zari zitegereje ko bashobora kuzireka zigatambuka cyangwa amazi akagabanuka.
Imodoka zitwara abagenzi muri Gare ya Nyabugogo ziberekeza mu Ntara y’Amajyepfo nta n’imwe iri gusohoka.
Mu ijoro ryakeye imvura nyinshi yaguye mu bice bimwe na bimwe bya Kigali, mu misozi ya Bumbogo, mu bice by’imisozi ya Jali, Gisozi, Gatsata…
Iyi mvura yiyongereye ku yaguye ejo ku cyumweru no kuwa gatandatu mu misozi yo mu karere ka Gakenke irimo imanura amazi ayivaho ajya mu mugezi wa Nyabarongo.
Umugezi wa Nyabugogo wo wuzuye cyane, igishanga cyawo nacyo cyuzuye bikomeye.
Ni ubwa mbere muri uyu mwaka uyu mugezi wuzuye ukagera no mu muhanda ugafunga uyu muhanda mpuzamahanga.
Usibye umugezi wa Nyabugogo wuzuye n’uwa Nyabarongo wazamutse cyane amazi ubu arakora ku kiraro nubwo atakirengeye nk’uko Callixte Nduwayo umunyamakuru w’Umuseke uriyo abitangaza.
Moto n’amagare nibyo binyuabiziga biri kugerageza kwambuka bikava ku giti cy’inyoni bikagera kuri Nyabarongo.
Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ukarenga nk’intambwe 50 nabwo amazi yarenze umuhanda cyane ndetse aratemba ari menshi  ari nayo mpamvu nyamukuru Police yaba yafunze uyu muhanda.
Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano ryafashe umwanzuro wo kuba rifunze uyu muhanda mu gihe amazi ataragabanuka.
Mugabo Jean wakoraga akazi ko kurinda ibisheke bihinze mu gishanga cya Nyabugogo yaraye mu mazi amugera gatuza aho yari ahagaze yisunze umukingo kuva mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa mbili n’igice za mugondo ubwo yageze ku nkombe afashijwe na mugenzi we w’umurobyi.
Avuga ko ubwo yari ari mu kazi yabonye amaze amwuzuranye yageraza guhunga bikaba iby’iby’ubusa kubw’amahirwe abona umukingo ahagararaho amazi ntiyamurengera kugeza mu gitondo ubwo mugenzi we yamubonye ajya kumufasha.
Dr Alexis Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo  Dr Alexis Nzahabwanimana nawe muri iki gitondo yageze aha habaye kuzura kw’igishanga.
Uyu muyobozi yavuze ko ariki ikibazo gikomeye umuntu atabonera igisubizo byihuse uretse kurindira ko imvura igabanuka hakoreshwa indi mihanda itambukiranya uyu mugezi.
Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ugeze nko muri metero 50, amazi yambukiranyije umuhanda ahagera nko kuri metero 150.
Ati:“Icyo dushobora gukora ni ugukomeza gutunganya indi mihanda , ninabyo turimo  gukora kubutyo dutekereza ko Umuhanda wa Kigali Musanze hagati ya saa sita na saa saba imvura itongeye kugwa ngo imanure ibindi uraba ari nyabagendwa.”
Amazi ya Nyabarongo yazamutse cyane agera ku iteme
Amazi ya Nyabarongo yazamutse cyane agera ku iteme
Dr Alexis Nzahabwanimana kandi yavuze ko harimo gushakwa umuti urambye wo guhangana n’ikibazo. Aho yavuze ko  hari gahunda yo kubaka ibindi biraro byambukiranye Nyabarongo
Ati: “Ikigogomba gukorwa ubu ni ukugira imihanda myinshi yambukiranya uyu mugezi. Uyu wakuzura tukaba dufite undi.”
Yavuze ko muri iyi gahunda hagiye kubakwa ikiraro cya Rwabusoro ikiraro avugako cyo gishobora kuzaba cyubatswe kuburyo kitapfa kurengerwa.
Yongeyeho ko hari na gahunda yo kubaka ikiraro cyambuka Nyabarongo giturutse Mageragere cyambukira ku Kamonyi ariko ngo icyamaze gutegurirwa n’amafaranga ni icya Rwabusoro.
Yavuze ko nk’igisubizo cy’igihe gito ngo ni ukuba hifashishwa umuhanda Kigali Musanze Rubavu  kuko ngo amakuru aturuka mu kigo cy’Ubumenyi bw’ikirere Meteology ngo ni uko imvura ishobora gukomeza kugwa uyu munsi n’ejo.
Umugezi wa Nyabarongo wazamutse hafi kurenga ingobyi yawo
Umugezi wa Nyabarongo wazamutse hafi kurenga ingobyi yawo
Olivier Kabera, umukozi wa RTDA (Ikigo gifite imirimo yo gusana imihanda n’ibiraro mu nshingano) yabwiye Umuseke ko iki kibazo cyatewe n’imvura nyinshi yaguye mu majyaruguru y’u Rwanda, ndetse n’amatiyo ajyana amazi yo munsi y’imihanda yazibye kubera imyanda n’ibyondo bimanuka kandi bikurunda mu gishanga cya Nyabugogo.
Kabera ati “Kugeza ubu nta gisubizo kihuse gihari kuri uyu muhanda, ariko hari ikizere koo imvura nidakomeza kugwa umuhanda wa Musanze – Ngororero – Muhanga ukomeza gukoreshwa n’uwa Kigali – Musanze ukaba wasubira kuba nyabagendwa mu masaha ari imbere.”
Uyu mukozi wa RTDA avuga ko ibice by’umuhanda wa Kigali – Muhanga byegereye igishanga cya Nyabugogo n’ikiraro cya Nyabarongo bishobora kubakwa bushya bikigizwa hejuru  kuko ngo byagaragaraye ko umuhanda witse, ndetse ngo n’ikiraro cya Nyabarongo kikigizwa hejuru. Iyi mirimo ngo ishobora gutangira mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.
Biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga inzu zirenga ebyiri zaguye mu kagali ka Ruhango zihitana abana bagerakuri batanu, naho mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi ho umugezi wa Nyabarongo wari wuzuye watembanye umusaza w’imyaka 80 wageragezaga kwambuka ejo nimugoroba, nawe yitaba Imana.
Jean Mugabo yaraye mu bisheke abasha kurokoka
Jean Mugabo yaraye mu bisheke abasha kurokoka
Igishanga cya Nyabugogo cyuzuye cyane
Umuhanda nyuma waje gufungirwa aha ku kiraro cya Nyabarongo
Umuhanda nyuma waje gufungirwa aha ku kiraro cya Nyabarongo
Dr Nzahabwanimana aganira n'abanyamakuru ahaumuhanda wafungiwe
Dr Nzahabwanimana aganira n’abanyamakuru ahaumuhanda wafungiwe
Igishanga cya Nyabugogo cyuzuye cyane
Igishanga cya Nyabugogo cyuzuye cyane
Abavoma kuri iriya soko amazi ari hafi kuhuzura naho
Abavoma kuri iriya soko amazi ari hafi kuhuzura naho
Umunyamabanga wa Leta yavuze ko uyu muhanda byagaragaye ko witse bityo hari inyingo yo kuwubaka bushyaUmunyamabanga wa Leta yavuze ko uyu muhanda byagaragaye ko witse bityo hari inyingo yo kuwubaka bushya
Previous
Next Post »