Igitoki kirimo ifi
Ibikoresho
- Ibitoki ½ kg
- Umufungo muto wa epinards
- Ifi bisi iri mu rugero 1
- Ibitunguru 2
- Amavuta y’amamesa ibiyiko 3
- Umunyu na poivre
- Cube magi 2
- Hata igitoki ugikatemo udusate duto cyane turi munsi y’ifiriti y’ibirayi
- Kata epinard mo duto cyane
- Ronga ifi neza uyitunganye
- Shyira igitoki mu isafuriya
- Ongeramo igitunguru gikase, ifi, cubes magi umunyu na poivre
- Shyiramo amazi arengeye upfundikire ubitereke ku ziko
- Canira kugeza igihe bitangiye kubira
- Sukamo amamesa ureke bikomeze bibire kugeza bihiye ha handi igitoki uba wagifata ukumva cyoroshye
- Shyiramo za epinards wakasem duto cyane
- Reka bibire bimareho iminota 7
ConversionConversion EmoticonEmoticon