Ku myaka 50, Janet Jackson atwite inda ya mbere
Mushiki wa Michael Jackson na we usanzwe aririmba, atwite inda
y’umuherwe witwa Wissam Al Mana bamaze imyaka ine barushinze. Aba bombi
batangiye gukundana mu ibanga muri 2012 gusa basezeranye mu mpera z’uwo
mwaka mu buryo bw’ibanga baza kubitangaza byeruye muri 2013.
Inshuti ya hafi ya Wissam Al Mana na Jannet Jackson yahamirije ikinyamakuru Entertainment Tonight ko aba bombi bitegura kubyarana ndetse ngo niyo mpamvu yatumye uyu mugore ahagarika urugendo rw’ibitaramo yagombaga gukorera i Burayi.
Kuwa 6 Mata 2016, Jannet Jackson yanditse kuri Twitter agira ati “Ndakeka ari iby’agaciro kubibamenyesha bwa mbere. Njye n’umugabo wanjye turitegura gukora umuryango, ngiye kuba mfashe ikiruhuko ku bitaramo nari mfite.”
Jannet Jackson uzuzuza imyaka 50 kuwa 16 Gicurasi, yahagaritse
ibitaramo yise “Unbreakable tour” mu kwezi gushize kugira ngo yiyiteho
ndetse afate ikiruhuko yahawe n’abaganga kubera inda ya Wissam Al Mana
atwite.
Jannet Jackson amaze kurushingana n’abagabo batatu gusa ntiyabyaranye na bo. Umwana atwite navuka azamubera imfura. Wissam Al Mana w’imyaka 41 we asanzwe afite abana batatu harimo babiri yabyaranye na Debbie Rowe.
Inshuti ya hafi ya Wissam Al Mana na Jannet Jackson yahamirije ikinyamakuru Entertainment Tonight ko aba bombi bitegura kubyarana ndetse ngo niyo mpamvu yatumye uyu mugore ahagarika urugendo rw’ibitaramo yagombaga gukorera i Burayi.
Kuwa 6 Mata 2016, Jannet Jackson yanditse kuri Twitter agira ati “Ndakeka ari iby’agaciro kubibamenyesha bwa mbere. Njye n’umugabo wanjye turitegura gukora umuryango, ngiye kuba mfashe ikiruhuko ku bitaramo nari mfite.”
Jannet Jackson atwite inda y'amezi atatu
Jannet Jackson amaze kurushingana n’abagabo batatu gusa ntiyabyaranye na bo. Umwana atwite navuka azamubera imfura. Wissam Al Mana w’imyaka 41 we asanzwe afite abana batatu harimo babiri yabyaranye na Debbie Rowe.
Jannet Jackson yasubitse ibitaramo bye
Jannet Jackson n'umugabo we baritegura kwibaruka
ConversionConversion EmoticonEmoticon