Rwanda Cycling Cup izakomeza bazenguruka impande z’i Kivu
Iri ni isiganwa rya gatatu muri Rwanda Cycling Cup 2016 nyuma
ya Kigali- Nyagatare yegukanywe na Areruya Joseph na Bugesera –Kigali
yegukanywe na Patrick Byukusenge ariko uyu akaba atazagaragara kuri uyu
wa Gatandatu kubera impanuka yagize ubwo yarimo ataha amaze gutwara iryo
siganwa.
Nk’uko uyu mwaka aya marushanwa yazanye agashya akitabirwa n’abakobwa, ingimbi abasore n’abakuru ni na ko ibi byiciro byombi bizagaragara kuri uyu wa Gatandatu aho abakobwa bazakora ibirometero 86, ingimbi zigakora 101.9 na ho abakuru bakazakora ibirometero 117.8.
Muri aya marushanwa ategurwa na Ferwacy ifatanyije na cogebanque na skol, Uwizeyimana Jean Claude niwe uri imbere ku rutonde rusange nubwo nta rushanwa aregukana ariko akaba yarabaye uwa kabiri mu duce tubiri tumaze gukinwa afite amanota 49 agakurikirwa na Byukusenge Patrick ufite 45.
Umwaka ushize iri siganwa ryari ryegukanywe na Areruya Joseph n’ubundi uzaba ahanganye cyane na Mugenzi we bakinana mu ikipe imwe Uwizeyimana kuko Byukusenge wa Benediction wabahaga akazi kenshi atazakina.
Batanu ba mbere mu bagabo nyuma y’amasiganwa abiri amaze kuba:
1.Uwizeyimana Jean Claude wa Les Amis Sportif 49
2.Byukusenge Patric wa Benediction 45
3.Hakuzimana Camera wa Benediction 42
4.Mugisha Samuel wa Benediction 40
5.Areruya Joseph wa Les Amis Sportif 34

Umwaka ushize hakinwa 'Kivu Race'http://www.igihe.com/imikino/amagare/article/rwanda-cycling-cup-izakomeza-bazenguruka-impande-z-i-kivu
ConversionConversion EmoticonEmoticon