Tariki ya 15 Kanama 2004, ku munsi mukuru wa Asomusiyo, ni bwo Radio Maria Rwanda yatangiye kumvikanira mu Rwanda, icyicaro cyayo kiri muri Paruwasi Saint André  Gitarama, Diyosezi ya Kabgayi.Ubu yumvikanira ku mirongo ya 88.6 i Huye; 97.3 i Jali; 99.4 i Gihundwe na 99.8 i Karongi ariko mu minsi mike izaba yumvikana no kuri 96.4 ku munara yitegura gushyira i Gicumbi kandi ibyangombwa byose bimaze kuboneka.
Kuva mu mwaka wa 2014 Radio Maria Rwanda yatangiye kubaka icyicaro cyayo mu Mujyi wa Kigali, muri Santarali ya Kibagabaga, Paruwasi Regina Pacis-Remera. Imirimo imaze gukorwa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 112.158.185 harimo n’ayaguze ikibanza. Ibisigaye kugira ngo iyi nyubako yuzure bifite agaciro ka miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda. Nta handi Radio Maria Rwanda iteze ubushobozi atari ku bakunzi bayo ari nabo bayibeshaho mu buzima bwayo bwa buri munsi. 
Amezi ya  Gicurasi na Kamena arasiga inzu ya Radio Maria Rwanda yuzuye
Ubu Radio Maria zose ku isi ziri mu gikorwa cyitwa Mariathon. Iri jambo ririmo ijambo Maria na Marathon byahura bigakora ijambo risobanura urugendo hamwe na Bikira Mariya. Muri uru rugendo, buri Radio Maria yiha intego. Mu Rwanda twahisemo kwegeranya ziriya miliyoni 80 kugira ngo turangize icyicaro cya Radio Maria Rwanda mu Mujyi wa Kigali.
N'ubwo ahenshi iki gikorwa mu minsi itatu, kuko gahunda zose ziba zahindutse, abantu bagahabwa umwanya wo guhamagara no gutanga inkunga, mu Rwanda tuzakomeza mu kwezi kose kwa Gicurasi ndetse no muri Kamena kugira ngo hatagira ucikanwa kandi tugere ku ntego. Uko amikoro agushoboza, watangira kohereza inkunga yawe aha hakurikira :
Muri Banki ya Kigali: 056-02 93 57 4- 40 na konti y’inyubako 056-0635810-37;
Ecobank: 108-06646001-59; Banki y’Abaturage: 441-2057171-11; MTN Mobile Money: 07 84 87 00 45; Tigo Cash: 07 27 49 52 95; Aitel Money: 07 31 91 20 84.
Hari n’ahandi: mu  dusanduku aho iwanyu mu Kiliziya no mu bikorera, mu matsinda y’inshuti cyangwa abafite carnets de recu, hose uhanyuza inkunga ya Radio Maria Rwanda kuri Paruwasi Katedarali Saint Michel no ku cyicaro cya Radio Maria Rwanda i Muhanga.  Dusabire iki gikorwa kugira ngo tuzagere ku ntego twiyemeje.
Gutera inkunga Radio Maria Rwanda ni ugufasha Yezu na Bikira Mariya gukiza isi
Radio Maria Rwanda 
Radio Maria Rwanda ibarizwa mu Muryango wa za Radio Maria. Radio Maria yavukiye mu gihugu cy’u Butaliyani mu mwaka wa 1981, igenda igaba amashami mu migabane itanu y’isi ikongejwe n’umugenzo wo kwambaza no gukunda Bikira Mariya. Mu mibereho yayo, Radio Maria ibeshwaho n’abayitega amatwi. Umurimo ukozwe neza ni imvano y’umugisha w`Imana.
Radio Maria yifashisha ibikoresho ihabwa n’abakunzi bayo n’abayitega amatwi. Yirinda amafaranga yaturuka mu bikorwa byo kwamamaza cyangwa mu bindi byatuma ita umurongo yafashe. Inkunga z’abayitega amatwi nta cyo ziyibangamiraho kandi zituma imenya ireme ry’ibiganiro ihitisha. Byaragaragaye kandi ko Radio Maria ishobora kubeshwaho n’abayitega amatwi.
Radio Maria yirinda impano zitanyuze mu mucyo nko kuba yahitisha ibiganiro bitari mu murongo wayo. Ibyo ibishobozwa no kwiringira ubuntu bw’Imana kuko si inzozi ahubwo bituma igena ibikorwa bituma abayumva bagira ishyaka ryo kuyishyigikira umunsi ku munsi. “Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma ye naho ibyo byose  muzabigerekerwaho” (Lk 12, 31). 
Intego ya Radio Maria Rwanda 
Abashinze Radio Maria bari bayobowe n’urukundo rwa gikristu. Niyo mpamvu bayihaye inshingano yo gufasha abantu guha agaciro ubuzima bamurikiwe  n’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Muri gahunda yayo Radio Maria ihamagarira abayitega amatwi kwimika ubwiyunge n’amahoro mu mitima, aho batuye no mu muryango mugari. Radio Maria iramburira amaboko abantu bose b’umutima mwiza, ikabakomeza mu ngorane z’ubuzima ibaremamo icyizere cy’ejo hazaza. By’umwihariko, Radio Maria yita ku bantu bababaye kuri Roho no ku mubiri, ku bantu bibana, ku bakuze, ku batagira kivurira no ku mfungwa. 
Radio Maria yamamaza urukundo rw’Imana igahamya iby’ubuzima bw’iteka nta we ibangamiye.  
Inkuru y'Ubuyobozi bwa Radio Maria Rwanda
Previous
Next Post »