Miss Africa - Umunye-Ghana yegukanye ikamba, Miss Kundwa Doriane ataha amara masa
Miss Rebecca Asamoah, nyampinga w’igihugu cya
Ghana niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi ku mugabane wa
Afrika(Miss Africa Continent), nyuma yo guhigika abakobwa 12
bahataniraga iri kamba barimo na Miss Kundwa Doriane wari uhagarariye u
Rwanda utigeze ugira amahirwe yo kugaragara no mu bisonga.
![miss Africa miss Africa](https://afriquenewsblog.files.wordpress.com/2016/05/miss-ghana-rebecca-asamoah-c-reagit-a-sa-victoire-au-concours-de-beaute-miss-continent-africain-a-johannesbourg-en-afrique-du-sud-le-30-avril-2016_5590287.jpg?w=620&h=349)
Ibyishimo byari byose kuri Miss Rebecca, umunye-Ghana w'imyaka 24 y'amavuko
Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byakurikiranye uyu muhango byabigarutseho, Miss Rebecca Asamoah wegukanye iri kamba yagaragaje umwihariko w’umukobwa w’umunyafurikakazi. Ubwo yari akigera imbere y’abantu, atangira imyiyerekano, Rebecca yaje yambaye ibendera ry’igihugu cye, afite imisatsi iboshye(isutse) mu insokozo gakondo y’abanye-Ghana bo mu bwoko bwa Ashanti. Nyuma yaho yaje yambaye ikanzu yo gusohokana ikozwe mu mwenda wamamaye cyane muri Ghana uzwi nka kenté.
Miss Africa Continent 2016, hamwe n'ibisonga bye
Miss Michelo Malambo wari uhagarariye igihugu cya Zambia yegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere, mu gihe umunyafurika y’Epfo Jemimah Kandimiri yegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri.
Bamwe mu bakobwa bahataniraga iri kamba barimo na Miss Kundwa Doriane(wa mbere iburyo)
Miss Rebecca Asamoah
ConversionConversion EmoticonEmoticon