Liliane Kabaganza yahishuye ko anyurwa n'ibyo King James na Knowless bakora

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza ukora umuziki uhimbaza Imana yagaragaje ko ajya akurikirana umuziki usanzwe ndetse atangaza bamwe mu bahanzi abona babirimo neza. Mu bo yashimye harimo Knowless na King James.
Liliane Kabaganza wamenyekanye kuva kera akibarizwa muri Rehoboth Ministries ariko kuri ubu akaba aririmba ku giti cye,yatangaje ko King James na Knowless nubwo bakora umuziki utandukanye n’uwe ariko ko ashima uburyo bawukoramo, kuko bawukorana umwete kandi bakawukora bivuye inyuma ndetse bibarimo.
Liliane Kabaganza yatangarije Magic Fm ko ibyo abo bahanzi bakora abishima cyane kuko baha agaciro umuziki bakora. Yakomeje avuga ko ikintu cyose umuntu yahisemo aba akwiye kugikorana umwete akagishyiraho umutima we wose n’ubwenge bwe bwose. Knowless na King James akaba yarasanze bakora umuziki wabo muri ubwo buryo. Yagize ati:
Afrifame Pictures
Knowless icyo namuvugaho ni uko abantu batandukanye, nka King James ni uko ubona ibyo bakora ndabishima kuko nibyo bahisemo kandi koko babikora bibarimo, umwuga wacu ni umwe ariko unozwa mu buryo butandukanye. Ibyo bakora babikora bivuye inyuma kandi ubona bafite ubushake babishyizemo umwete mwinshi, kuko icyo uhisemo ugomba kugikora n’umutima wawe wose n’ubwenge bwose.

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza


Kabaganza akunda uburyo Knowless akoramo umuziki n'umutima wose

Kabaganza ashimira King James imbaraga n'umutima ashyira mu muziki
Liliane Kabaganza yakomeje anenga abantu bapirata indirimbo z’abahanzi ugasanga nta mumaro zigiriye nyirazo kandi aba yarazikoze zimuvunnye. Yavuze ko abanyamahanga batezwa imbere n’umuziki wabo ntacyo barusha abanyarwanda, usibye kuba mu bihugu byabo umuziki uhabwa agaciro.Ati
Uretse pirataje ugenda ugasohora indirimbo zarakuvunnye, aho kugira ngo ibe yakugirira umumaro ahubwo bariya bapirateri ikaba aribo igirira umumaro, bariya banyamahanga batunzwe n’umuziki wabo ntacyo barusha abanyarwanda. Sinzi icyakorwa kugira ngo umuziki nyarwanda uhabwe agaciro ndetse n’umuhanzi nawe ahabwe agaciro, birababaje ndetse biteye agahinda.”
Yanenze ababanzi bahabwa amafaranga ntibajye mu bitaramo batumiwemo
Mu bindi bimubabaza binatuma kuri we asanga bituma umuziki nyarwanda udatera imbere ni abatunganya umuziki (Producers) bakunze gutenguha abahanzi ugasanga batindanye ibihangano byabo kandi barishyuwe kera. Ibyo bikaba bica intege abahanzi.
Ikindi kintu kiza no ku isonga mu bituma umuziki nyarwanda udatera imbere ni pirataje. Liliane Kabaganza yanenze kandi abahanzi bahabwa amafaranga n’ababa babatumiye mu bitaramo bitandukanye ariko ntibajye aho batumiwe. Ibyo nabyo asanga bishobora gutuma abahanzi batakarizwa icyizere bakiyaka agaciro.



Previous
Next Post »